Rutsiro: Abajura bibasiye inzu itunganya umusatsi bibamo ibifite agaciro k’ibihumbi 430

Siborurema Damien wari ufite inzu itunganya umusatsi (salon de coiffure) mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro ararira ayo kwarika nyuma y’uko abajura bamucunze ku jisho adahari nijoro bakamwiba ibintu hafi ya byose byari muri iyo nzu byabariwe agaciro k’ibihumbi 430.

Ubwo bujura bwabaye mu ijoro rishyira tariki 09/01/2014 hagati ya saa saba na saa munani z’ijoro. Siborurema avuga ko kugeza mu ma saa sita n’igice z’ijoro yari ari mu nzu yogosheramo kuko ubusanzwe ari we wahararaga ahacungiye umutekano.

Nyuma ngo yaje kwerekera mu rugo, agaruka mu ma saa cyenda n’igice z’ijoro asanga urugi rw’inzu yogosheragamo rurarangaye kandi yari yasize akinze, ageze mu nzu asanga ibyarimo byose babijyanye.
Bigaragara ko yibwe n’abantu bamucunze, babonye yerekeye mu rugo bahita bigabiza inzu ye yacururizagamo baramusahura.

Bimwe mu byo bamwibye birimo televiziyo, radiyo, imashini ebyiri zogosha, matela yararagaho, igare n’ipombo ryayo, igikoresho gikurura umuriro uturuka ku mirasire y’izuba yifashishaga mu kazi ke (panneau solaire), amatelefoni agera ku icumi y’abantu bari bayaharaje ngo abashyiriremo umuriro na sharijeri zazo.

Siborurema wibwe avuga ko ubusanze muri iyo santere hararaga abanyerondo, ariko muri iryo joro ngo nta munyerondo n’umwe yigeze ahabona.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Bitegetsimana Evariste avuga ko nyiri iyo nzu yibwemo na we yagize uburangare kuko bamwibye adahari yigendeye kandi ntagire n’umuntu amenyesha ko adahari. Icyakora abagombaga kurara irondo uwo munsi muri iyo santere na bo ngo baciwe amande kuko byagaragaye ko na bo barangaye.

Ubwo bujura bukimara kuba, nta muntu wigeze ukurikiranwa cyangwa ngo atabwe muri yombi kuko nta wigeze ukekwaho kuba ari we wabikoze.

Siborurema agaragaza impungenge z’aho azakura ubwishyu bw’ibintu by’abandi bibiye muri iyo nzu yakoreragamo birimo ayo matelefoni, radiyo na televiziyo na panneau solaire. Mu gihe nta kizaba gikozwe kugira ngo abamwibye batabwe muri yombi, Siborurema ufite umugore n’abana bane asanga bitazamworohera kongera gutangira gushakisha imibereho ahereye ku busa, dore ko ngo yari amaze kugera ku ntera ishimishije.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa buvuga ko iperereza kuri ubwo bujura rikomeje, gusa hagati aho hagiye gushyirwaho telefoni y’irondo izajya iba ifitwe n’umuntu ukuriye irondo buri joro ku buryo azajya ayifashisha mu gutabaza mu gihe habayeho ibikorwa bihungabanya umutekano.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka