Rusizi: Yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari ari koga
Mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa Kane tariki ya 04/09/2014, hatoraguwe umurambo w’umusore w’imyaka 21, wari warohamye ari koga.
Nyakwigendera Ntihinyura Silas yari yagiye koga mu kiyaga cya Kivu ariko kuko atabizi neza yitwaza akajerekani ko kwifashisha koga nyuma kaza kumucika ahita arohama, bagenzi be bari kumwe bahita batabaza kugira ngo barebe ko bamurohora ariko birananirana.
Umurambo wa Nyakwigendera Ntihinyura wabonetse uri kureremba hejuru y’amazi y’ikiyaga cya kivu iruhande rwaho yakoreraga akazi ko gusudira ibyombo nyuma y’iminsi 2 bamushakisha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Théogene avuga ko abaturage bakwiye kwirinda kujya mu mazi y’ikiyaga cya Kivu batazi koga, n’ubyifuje akaba afite ibikoresho byabugenewe byifashishwa mu gihe umuntu agiye koga atabizi.
Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu bikunze gutera impanuka nyinshi zitunguranye muri aka karere kuko bikunze kugaragazwa muri raporo y’inama z’umutekano zitandukanye.
Ntihinyura Silas akomoka mu karere ka Rusizi mu murenge wa Mururu mu kagari ka Miko.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BAGEBIRINDAKOG,UKOBIBONEYEBAGEBITONDA