Rusizi: Umugabo n’umugore we bafatanywe gerenade n’amasasu mu nzu

Rwagatori Emile n’umugore we witwa Umuhoza Chantal batuye mu kagari ka Gahinga, umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bafatanwe gerenade n’amasasu atanu mu nzu kuri uyu wa 18/10/2013.

Rwagatori avuga ko ngo yabikuye mu karere ka Nyamasheke abizana mu rugo rwe ngo agamije kurinda umutekano w’abana, naho ubundi ngo ni ibya mukuru we w’umusirikare mu ngabo z’u Rwanda wagiye hanze mu butumwa bw’akazi.

Rwagatori Emile n'umugore we bafungiye kuri polisi ya Kamembe.
Rwagatori Emile n’umugore we bafungiye kuri polisi ya Kamembe.

Mu kumubaza impamvu atabimenyekanishije ku nzego z’umutekano kugeza aho afatiwe yavuze ko ngo yatinyaga ko mukuru we yazabimubaza; ngo yari ategereje igihe azazira ngo azabimuhe ariko ngo yari abimaranye igihe.

Umuhoza Chantal we yavuze ko umugabo we bari babanye mu buryo butemewe n’amategeko ku buryo ngo atigeze amumenyesha ko atunze gerenade n’amasasu; ngo na we yatunguwe no kubibona mu nsi ya matora baryamaho.

Ngo yagize ubwoba bwo kubibwira inzego z’umutekano kugeza aho abaturage babimenyeye nabo bahita bihutira kubibwira abashinzwe umutekano babagwa gitumo.

Uyu mugabo n’umugore we bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe aho bagikurikiranyweho icyo cyaha cyo gutunga ibikoresho bya gisirikare bitemewe n’amategeko.

Ibi bibaye hashize icyumweru kimwe mu murenge wa Mururu abantu batamenyekanye bibishije imbunda hanyuma bakaburirwa irengero.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka