Rusizi: Abantu bataramenyekana batwitse ikiraro gihiramo inka n’ihene

Inka ebyiri z’uwitwa Twagiramungu Damascene zatwikiwe mu ikiraro zari zirimo mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Rusizi kugeza ubu abakoze ayo mahano ntibaramenyekana icyakora abaturage bemeza ko byakozwe n’abagome batifuza amahoro y’abaturanyi babo.

Iki gikorwa cy’urukozasoni cyabaye mu masaa munani z’ijoro rishyira tariki 21/06/2014 ubwo umwana wa nyiri aya matungo yari asohotse hanze agiye kwihagarika hanyuma agatungurwa no gusakirana n’ibirimi by’umuriro byari byarenze ikiraro cyabagamo inka ebyiri n’ihene imwe.

Uwo mwana yahise avuza induru ahuruza abaturanyi baza gufasha abo baturage kuzimya iyo nkongi y’umuriro ariko inka imwe y’inzugu n’ihene birashya kugeza aho byakongotse indi nyana imwe ibasha guhunga uwo muriro aho bigaragara ko nayo yari yatangiye gufatwa n’iyo nkongi kuko yari yahiye cyane.

Inka n'ihene byakongotse.
Inka n’ihene byakongotse.

Ubu bugizi bwa nabi bwakorewe uyu muturage ngo bwaba bwakoreshejwe n’umuriro wa lisansi kuko ngo umuriro waturutse hejuru ugenda umanuka; nk’uko abaturanyi be babitangaje.

Twagiramungu Damascene watwikiwe amatungo nawe avuga ko ubu bugome bwakozwe n’abagizi ba nabi bakoresheje lisansi icyakora ngo ntabwo yabamenya kuko ngo nta muntu bagirana ikibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Mukamana Esperence, avuga ko ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukomeza kwigisha abaturage gukumira amakimbirane batungira agatoki inzego z’ubuyobozi zitandukanye zaba iz’umutekano n’izindi ababa bakoze ubu bugome bwo kwica urubozo amatungo.

Inka imwe yarokotse umuriro.
Inka imwe yarokotse umuriro.

Muri uru rugo rwahiyemo ikiraro hari hashize iminsi ibiri hahukaniyemo umugore w’umuturanyi witwa Niyigena Francine bamwe mu baturage bakaba bakeka ko amakimbirane yabo ashingiye ku mitungo yaba ariyo ntandaro y’uku gutwikwa kw’izi nka z’umuturanyi wabo.

Niyigena Francine wahukanye akeka ko umugabo we ariwe watwitse izo nka, ariko Tuyishime Emmanuel umugabo w’uyu mugore wahukanye nawe avuga ko umugore we yaba abifitemo uruhare, kuko ngo yabonye ubutumwa kuri telefoni igendanwa bwoherejwe na mukuru w’umugore we uba mu Mutara amubwira ko ngo ageze n’aho gutwika inka z’umuturanyi akurikiye murumuna we ibyo rero nawe ngo ntabishira amakenga.

Ikiraro cyahiye gishiraho, bicyekwa ko cyahiye hakoreshejwe lisansi.
Ikiraro cyahiye gishiraho, bicyekwa ko cyahiye hakoreshejwe lisansi.

Kuba buri wese ashaka gusiga mugenzi we icyaha ngo bishobora kuba ari intandaro yo gushya kw’izonka gusa inzego z’umutekano ziracyari mu iperereza aho zikiri gushakisha nyirabayazana w’uyu muriro wangije umutungo w’umuturage.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo muntu,yakwica nabantu abaturanyi bimuhishira,ataza bamara

alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

inka zaharenganiye pe! ni ukwihangana

muneza yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

ubugome buzashira mubanyarwanda ryari koko ? none se inka zazize iki ?

gafa yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka