Rulindo: umuturage yaranduriwe umurima w’intoryi ungana na metero kare 150

Umuntu utaramenyekana yitwikiriye ijoro ajya mu murima wa mugenzi we aharandura umurima w’intoryi ungana na metero kare 150 mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo mu ijoro rishyira tariki 17/06/2014.

Ukekwa kurandura izo ntoryi ni uwitwa Nzeyimana Vedaste ufite icyo apfana na nyiri umurima witwa Karangwa Emmanuel, kubera ko hari ubwunvikane buke aba bombi bari basanzwe bafitanye; nk’uko byatangajwe na Birahira Eugene uyobora umurenge wa Masoro.

Kugeza ubu uyu waranduye izi ntoryi ngo ntaraboneka ngo asobanure impamvu yakoze ibyo, naramuka ahamwe n’icyaha abihanirwe nk’uko uyu munyamabanga nshingwabikorwa akomeza abitangaza.

Nyuma y’ibyo byabaye byagaragaye ko bamwe mu baturage bagize umutima uhagaze, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masoro akaba avuga ko bakomeje kwegera abaturage babakangurira ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Yagize ati “Aho ibi tubimenyeye nk’ubuyobozi turakomeza kwegera abaturage tubakangurira gukomeza kwicungirra umutekano, ari nako iperereza rikorwa ngo uyu wangirije mugenzi we afatwe ahanwe”.

Birahira ariko akomeza avuga ko uwo bakeka ko yaba yaranduye izi ntoryi ashobora kuba hari abo yakoresheje ngo kuko we ni umuntu w’umusirimu ku buryo ibyo kujya mu murima atabyikorera akaba ari muri urwo rwego ngo bagishakisha ababa batumwe, nabo bagafatwa.

Abaturage mu murenge wa Masoro barasabwa gukomeza gutanga amakuru y’aho babona uyu Vedaste, bikamenyekana koko niba ari we wakoze ibi agahanwa, bakaba banasabwa gukomeza kubungabunga umutekano wabo n’ibyabo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka