Rulindo: 17 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster yagonganye n’ikamyo

Kuri uyu wa gatanu tariki 5/9/2014 mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo, imodoka itarwa abagenzi ya Kigali coach yo mubwoko bwa Coater yagonganye n’ikamyo ya hakomerekamo abantu 17.

15 bakomeretse mu buryo bwroheje naho abandi babiri harimo uwari utwaye coaster n’umugore wari muriyo coaster bakomereka bikabije bahita bajyanwa mubitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK).

Kugira ngo bakuremo umushoferi byasabye kugira ibyo batema ku modoka kuko yari yafatiwemo.
Kugira ngo bakuremo umushoferi byasabye kugira ibyo batema ku modoka kuko yari yafatiwemo.

Ababonye iyi mpanuka iba bemeza ko indandaro yayo yatewe n’uko umushoferi wa coaster yataye umukono we ubundi akaza kugonga igice cy’inyuma cyiyi kamyo, n’ubwo nyuma y’impanuka byagaragaraga ko coaster iri mu mukono wayo.

Spt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa police akaba n’umugenzacyaha mukuru muntara y’amajyaruguru abajijwe kuri iyi mpanuka ibaye mu gihe polisi ikiri mu kwezi kwahariwe kwita k’umutekano wo mu muhanda, yasobanuye ko ntakindi cyakorwa uretse kuguma bakigisha abashoferi kugira ngo barusheho kumenya agaciro kabantu baba batwaye.

N'ubwo ntawe iyi mpanuka yahitanye harimo abakomeretse ku buryo bukabije.
N’ubwo ntawe iyi mpanuka yahitanye harimo abakomeretse ku buryo bukabije.

Ati “Hashizweho ingamba y’uko mu gihe umuntu akoze impanuka bikagaragara ko yabigizemo uruhare, icyo gihe agomba kwakwa uruhusha rumwemerera gutwara abagenzi mu gihe runaka.”

Gusa ariko ngo mbere y’ibindi byose ni byiza ko abashoferi ubwabo bamenya ko abo batwaye ari abantu, bitandukanye n’uko baba batwaye ibindi bintu yaba ibicuruzwa cyangwa n’ibindi.

Ikamyo ikimara kugongwa yahise iguma aho iri
Ikamyo ikimara kugongwa yahise iguma aho iri

Abashoferi barakomeza gusabwa kumenya kugenda neza mu mihanda bakareka kujya bava mu mukono wabo ngo bajye muwundi, by’umwihariko bageze mu makoni kuko baba batazi niba hari ikinyabiziga kibaturutse imbere, bitewe n’uko baba batahareba.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka