Ruhango: Umwe yatawe muri yombi undi aracika kubera Kanyanga

Jean Bosco Ndindabo w’imyaka 45 y’amavuko yatawe muri yombi mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano tariki 18/10/2013, mu kagari ka Rwinyana umurenge wa Bweramana afite litiro 20 za Kanyanga.

Kugeza ubu akaba yajyanywe gufungirwa kuri polisi ishami ryayo rikorera mu murenge wa Bweramana.

Naho uitwa Ndagijimana w’imyaka 28 y’amavuko we yacitse inzego z’umutekano nyuma yo kumenya ko agiye gutabwa muri yombi. Akaba yacitse amaze kumena litiro 5 za Kanyanga yari afite iwe.

Polisi mu karere ka Ruhnago, ivuga ko itazihanganira buri wese ushaka gucuruza inzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda, kuko zangiza ubuzima bw’abazinywa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka