Ruhango: Umusaza w’imyaka 71 yiyahuye akoreheje Simakombe

Nkundakubana Vianney w’imyaka 71 y’amavuko, wari utuye mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Rwinyana, umurenge wa Bweramana, yiyahuye akoresheje umuti witwa Simakombe ahita apfa.

Urupfu rw’uyu musaza rwamenyekanye mu gihe cya kumanywa tariki ya 12/08/2014. Kugeza ubu hakaba hatari hamenyekana impamvu yamuteye kwiyahura.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Bweramana, Uwamahoro Christine, avuga ko kugeza ubu hagikorwa iperereza kugirango hamenyekana icyateye uyu musaza gufata icyemezo cyo kwiyahura.

Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko uyu musaza yabanaga n’umukecuru bari barashakanye, kugeza ubu uyu mukecuru akavuga ko yari abanye neza n’umugabo ndetse ibi bikanashimangirwa n’abaturanyi, bemeza ko nta kibazo na kimwe biyumvisha cyateye uyu musaza kwiyahura kandi yari abanye neza n’uwo bashakanye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka