Ruhango: Ubujura bw’inka buhangayikishije aborozi

Aborozi bo mu karere ka Ruhango baratangaza ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bw’inka muri iyi minsi aho batunga agatoki bamwe mu bakora umwuga wo kubaga inka ahantu hatandukanye muri aka karere, bakaba basaba inzego zibishinzwe ko hakwiye kugira igikorwa.

Ikibazo cy’ubujura bw’inka muri aka karere ngo kimaze amezi agera kuri abiri gihangayikishije abaturage. Aho bamaze kuziba ahenshi urahagera ugasanga batoboye inzu zabagamo, abazibwe bakavuga ko akenshi barara bazirariye ariko byagera mu rukerera nka saa cyenda z’ijoro basubiye mu nzu basohoka bagasanga barazijyanye.

Habimana Joseph, utuye mu mudugudu wa Bwangacumi mu kagari ka Nyamagana, avuga ko amaze kwibwa inka ebyiri mu cyumweru kimwe gusa kugeza n’ubu ntarazibona.

Ati “aho amarondo atagikora neza, nazirariraga bikagera nka saa cyanda z’ijoro, ejobundi ninjiye mu nzu nka saa kumi nimwe ndasohoka nsanga batoboye inzu bazijyanye”.

Uyu mugabo amaze kwibwa inka ebyiri batoboye inzu.
Uyu mugabo amaze kwibwa inka ebyiri batoboye inzu.

Uyu mugabo kimwe n’abagenzi be bamaze kwibwa inka, avuga ko babazwa cyane n’uko bakwa amafaranga yo guha inkeragutabara ariko inka zabo zikibwa, bagasaba inzego zibishinzwe ko hakwiye kugira igikorwa ngo ubu bujura bucibwe.

Mu mudugudu umwe hamaze kwibwamo inka 4 mu cyumweru kimwe gusa. Edouard Nkundabagenzi, umuyobozi w’umudugudu wa Kigabiro mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango, avuga ko zimwe mu ngamba zikwiye gufatwa harimo kwamagana abantu bagenda barongoye inka n’ijoro ndetse bakanamagana ababaga inka zidafitiwe ibyangombwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko ahanini ubu bujura bwaje cyane nyuma y’aho amarondo atagikora neza, icyakora ngo mu mezi abiri ashize hashyizweho ingamba zikomeye zirimo gukaza amarondo.

Ikindi ngo ni uko amabagiro atemewe yahagaritswe kandi akora nayo akajya abaga inka ifite ibyangombwa byuzuye, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier.

Uyu muyobozi atangaza ko inka ibagwa igomba kubanza igafotorwa, hakandukurwa ibara ryayo, uko yanganaga ndetse ikaba ifite icyangombwa kigaragaza nyirayo.

Akarere ka Ruhango kazwi ho kugira isoko ry’inka rikomeye cyane rirema buri wa Gatanu rikitabirwa n’abantu baturutse imihanda yose, abaturage bakaba batunga cyane agatoki abitwa abasheretsi kuko aribo bagura inka mu baturage bakajya kuzigurisha abacuruzi cyangwa abazibaga.

Eric Muvara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka