Ruhango: Imbaraga bakoresha mu muganda barasabwa kuzikoresha mu kubungabunga umutekano mu minsi mikuru

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo abatuye isi yose batangire kwinjira mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunane, abaturage batuye mu karere ka Ruhango barasabwa kugira uruhare runini mu kwibungabungira umutekano kuko aribwo abagizi ba nabi baba barekereje guhuguza utw’abandi.

Ibi babisabwa na Major Paul Murindwa uhagariye inzabo z’u Rwanda mu karere ka Ruhango, akaba yabibasabye tariki ya 30/11/2013 nyuma y’umuganda rusanjye uba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

Mu kiganiro cy’umutekano major Paul yagejeje ku baturage nyuma y’umuganda, yababwiye ko buri gihe bimenyerewe ko iyo iminsi mikuru igeze, abagizi ba nabi aribwo barushaho kugaragaza ingeso yabo, agasaba abaturage kuba maso bakagira ubutwari bwo guhangana n’abashaka kurya ibyo bataruhiye.

Yagize ati “ndabasabye baturage b’akarere ka Ruhango izi mbaraga nabonye mwakoresheje mukora umuganda, ndabasaba ko ari nazo mukoresha mu kubungabunga umutekano”.

Uhagariye inzabo mu karere ka Ruhango Major Paul Murindwa asaba abaturage gukaza umutekano mu minsi mikuru.
Uhagariye inzabo mu karere ka Ruhango Major Paul Murindwa asaba abaturage gukaza umutekano mu minsi mikuru.

Akaba yakomeje ababwira ko mu byo bagomba kwitaho kugirango umutekano wabo ugerweho, harimo kunoza ingamba z’amarondo no kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu bakeka ko bashobora kubahungabanyiriza umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, nawe yasabye abaturage bari bitabiriye uyu muganda kwitwara neza mu bihe by’iminsi mikuru birinda zimwe mu nzoga z’inkorano kuko akenshi usanga zikorwa mu bintu bishobora kwangiza ubuzima bw’ababinywa.

Abaturage bari bitabiriye uyu muganda bishimiye inama bahawe bimerera ubuyobozi ko bagiye gutangira gukaza amarondo yabo mu rwego rwo kugirango bakumire abagizi ba nabi bakunze kwigaragaza mu bihe by’iminsi mikuru.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka