Ruhango: Hatoraguwe umurambo w’umwana; inzu y’umuturage yahiye

Mu karere ka Ruhango, tariki 14/08/2014 hatoraguwe umurambo w’uruhinja mu murenge wa Byimana watawe n’umuntu utaramenyekana naho mu murenge wa wa Ruhango, inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Uyu murambo w’umwana w’umuhungu watoraguwe mu ishyamba bita irya Karekezi, ahitwa i Kirengeri ni nko muri metero 80, uvuye ku muhanda wa Kaburimba werekeza mu gasintire ka Byimana.

Umugore wabonye uwo murambo mu gihe cya kumanywa ubwo yarimo gutoragura inkwi muri iri shyamba yagize ati “narimo gutoragura inkwi, mbona isazi zirimo gutumuka hariye, numva ubwoba buranyishe, nibwo nahise mpamagara undi mudamu araza turebye dusanga ni umwana, ariko njye nari nabanje gukeka ko ari imbwa yahabwaguriye”.

Mukagatare Saverina w’imyaka 80 y’amavuko yari aho batoraguye uyu mwana wari wamaze kwitaba Imana, avuga ko ibi byose biterwa n’abakobwa b’iki gihe bigize abanyabwenge batacyumva impanuro z’abakuru, bavuga ko babarusha ubwenge.

Murambe Emmanuel Semana, ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Byimana, ngo asanga nta kindi gikwiye, uretse kwisubiraho kw’abakobwa bakagaruka ku muco, bakarinda ubusigi bwabo.

Murambe Semana, avuga ko amahano nk’aya yo kubyara abana bakabica bakabajuganya adasanzwe muri uyu murenge. Uyu mwana akaba yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa, nyuma azanwa gushyingurwa n’umurenge wa Byimana.

Inzu y’umuturage yahiye irakongoka

Inzu ya Nyirangwene Venantie utuye mu mudugu wa Ruhango akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka ku gicamunsi cya tariki ya 14/08/2014.

Bivugwa ko uku gushya kw’iyi nzu, byaturutse ku burangare bw’umwana w’uyu mubyeyi wari utetse mu gihe cya saa munani z’amanywa, umuriro uhita wadukira iyi nzu irashya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamagana, Francoise Ntakirutimana, avuga ko iyi nkongi y’umuriro nta muntu yahitanye, gusa ibintu byari biyirimo byose ngo byahiye birakongoka.

Ariko akavuga ko iyi nzu n’ubundi yari ishaje cyane, nk’ubuyobozi ngo bagiye kumukorera ubuvugizi mu zindi nzego ashobore kuba yafashwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka