Ruhango: Batatu bagwiriwe n’ikirombe umwe ahasiga ubuzima

Abantu batatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe kiri mu mudugudu wa Gitega akagari ka Mpanda, umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, tariki ya 23/08/2014, bagwiriwe n’ikirombe babiri bararokoka gihitana uwitwa Ngirababyeyi Alphonse w’imyaka 32 y’amavuko.

Abaturage batuye hafi y’icyo kirombe bavuga ko iki kirombe kugwira aba bantu ko byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi. Babiri bakabasha kuvamo bagahita batoroka undi umwe agaheramo.

Bivugwa ko uyu wakiguyemo yakomokaga mu karere ka Rusizi umurenge wa Bweyeye. Ubwo twandikaga iyi nkuru, umurambo wanyakwigendera wari utaravanwa mu iki kirombe. Icyakora abageragezaga kumukuramo bavugaga ko bamaze kugera ku itaka yacukuraga.

Iki kirombe cyari cyarahagaritswe gucukurwamo amabuye y’agaciro, aba cyakwigwiriye bakaba bari bahaje rwihishwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka