Ruhango: Abanyonzi ngo bagarukanye ingamba zo kwirinda impanuka kuri Kaburimbo

Abanyonzi bakorera mu karere ka Ruhango, barishimira ko nta muntu ukibahutaza mu muhanda ababuza gukora akazi kabo ndetse ngo nabo bafashe ingamba zo kugabanya umuvuduko ku muhanda bagamije kwirinda impanuka.

Bashimangira ko nyuma y’aho basigaye bakorera ku muhanda wa kaburimbo, umusaruro bakuraga ku binyabiziga byabo wiyongereye.

Abanyonzi bakorera mu karere ka Ruhango, ibi babitangaje nyuma y’igihe gito Perezida w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, avugiye mu nteko ishinga mategeko ko atumva impamvu babuza abantu kugenda ku magare mu rwego rwo kwirinda impanuka. Yagize ati “murabuza abantu kugenda ku magere ngo bigende bite?”.

Nyuma y’iri jambo umukuru w’igihugu yavuze, abanyonzi bavuga ko bishimye cyane, ubu bakaba bakora akazi ka bo nta muntu ubahutaza.
Rukiriza Emmanuel ni umunyonzi ukorera mu mujyi wa Ruhango, avuga ko bashimiye cyane Perezida Kagame kuko ubu bongeye gusubizwa agaciro kabo, kuko nabo ubu basigaye babasha kwinjinza amafaranga menshi.

We kimwe n’abagenzi agira ati “sinzi icyo twahemba Umusaza, ubu agafaranga karinjira neza, nta muntu ukiduhutaza, rwose turishimye pe.”
Aba banyonzi bashimangira ko ubu baje bafite ingamba zikomeye zo kwirinda impanuka ndetse banarwanya icyaziteza.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, nawe asaba aba banyonzi nubwo bagarutse ku muhanda, kumva ko nabo bafite uruhare mu kurwanya impanuka, birindi guheka imizigo iremereye.

Kuva aho aba banyonzi basigaye bakorera akazi kabo neza, baravuga ko ubu bagiye kwibumbira mu makoperative bagamije kwiteza imbere bakava ku magere bajya ku bindi binyabiziga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka