Rubaya: Hatoraguwe umurambo w’umugore bikekwa ko yishwe na kanyanga

Mu murenge wa Rubaya mu mudugudu wa Kagogo akagari ka Gashari mu karere ka Gicumbi hafi y’akayira kajya mu gihgu cya Uganda hatoraguwe umurambwo w’umugore witwa Zaninka Beatrice yapfuye.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba Nzabanterura Eugene avuga ko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 20/7/2014 babonye umurambo w’uwo mugore mukayira gaturuka Uganda.

Avuga ko umugabo w’uyu mugore witwa Ayirwanda Teresphore ariwe wahise ubabwira ko umugore we apfuye bari kuva muri Uganda kunywayo inzoga ya kanyanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba avuga ko uwo mugore n’ubwo yaguye mu murenge wa Rubaya ubundi ari uwo mu murenge wa Cyumba ngo amakuru ubu bafite ni uko uyu mugore yari yajyanye n’umugabo we kunywa Kanyanga muri Uganda.

Ati “kubera ko ino hano tumaze guca ikiyobyabwenge cya kanyanga basigaye bajya kuyinywera Uganda, tukaba dukeka ko yanyweye nyinshi ikaza kumuhitana.”

Avuga ko ayo makuru bayabwiwe n’umugabo w’uyu mugore ariko atari ayo kwizerwa kuko ashobora kuba wenda yamwica bivuye ku ntonganya bagiranye bari mu nzira kuko uwo mugabo byagaragaraga ko yasinze atabashaga no kuvuga neza.

Gusa bahise bashyikiriza uwo Ayirwanda Teresphore urwego rwa polisi ikorera ku mupaka wa Gatuna ngo hakorwe iperereza ku rupfu rwa Zaninka Beatrice. Umurambo nawo wajyanywe ku bitaro bikuru bya Byumba gukorerwa isuzuma ngo harebwe icyamwishe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka