Rubavu: Umuturage yitabye Imana azize inzoga ikorerwa Uganda

Gahutu Jean wari utuye mu kagari ka Buhaza umudugudu wa Dufatanye umurenge wa Rubavu taliki ya 13/7/2014 yitabye Imana azize kunywa inzoga yitwa Blue Sky ikorerwa mu gihugu cya Uganda.

Harelimana Ephrem usanzwe ukorana na Gahutu avuga ko taliki ya 13/7/2014 Gahutu Jean yazindukiye mu isoko aho akorera yarangiza akavuga ko agiye gushaka icyo kunywa kuko atari umunsi wo gukora.

Gahutu ngo yagiye kunywera mu mudugudu wa Karukogo akagari ka Buhaza, aho yategewe kunywa udushashi 12 tw’inzoga ya Blue Sky yayimara agahabwa amafaranga ibihumbi birindwi, Gahutu wari usanzwe azwi nk’umunywi w’inzoga ngo yahise atangira kutunywa yicaye muri butiki aho yasinziriye amaze kunywa udushashi 11.

Amakuru atangazwa n’abaturage avuga ko Gahutu agisinzira bamurekeye muri butiki bagirango yasinziriye, ariko bagaruka ku mugoroba bagasanga agisinziriye bagatangira kugira amakenga.

Harelimana wari usanzwe akorana na Gahutu, avuga ko Gahutu yarasanzwe afatwa nk’umuntu ukunda inzoga kuburyo gusinzira bagize ngo ni ubusinzi, ndetse ubwo nyiri butiki yahamagaraga umufasha wa Gahutu witwa Nyiramutuzo nawe yabifashe nk’ubuzinzi ariko ngo nyuma bamukozeho basanga umuntu yagagaye niko kumujyana kwa muganga bababwira ko yapfuye.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buvuga ko mu bizami bafashe kuri Gahutu basanze yarazize ubumara bw’inzoga yanyoye.

Dr William Kanyenkore uyobora ibitaro bya Gisenyi avuga ko uretse Gahutu witabye Imana, ngo ibi bitaro bisanzwe byakira abaturage bagizweho ingaruka n’inzoga zikaze aho bagaragaraho indwara zibangiza amaso, mu nda, ibikomere, abandi bakaza bagiye muri koma kubera inzoga zikaze banyoye.

Ubuyobozi bwa Polisi ya Rubavu buvuga ko bukomeje iperereza ryo kumenya icyo Gahutu yazize neza no kumenya aho izo nzoga zavuye, kuko zisanzwe zitemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Gahutu Jean yitabye Imana afite imyaka 38 asize abana 5 n’umugore, abaturage bakaba bavuga ko Gahutu abaye uwa gatatu uhitanywe n’inzoga zitemewe gucururizwa mu Rwanda, ahubwo ziba zinjiye nka magendo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gahutu Genda Mwa! Nuburyo Wabanaga Nabantu Amahoro?? Burya Abadateza Rwaserera Mubandi Nibo Bapfa Vuba! Ariko Abirirwa Basereje Abantu Ugasanga Bamaz’imaka Nkiyi Ki Kona? Gahutu Azize Inzoga Imana Izamubabarire Disi? Nubwo Bigenze Gutya Nintwari Mukuba Yarabanye Neza Nabantu!! Ariko Rwose Abantu Bave Kuri Ziriya Nzoga Zamahanga? Hari Nabandi Nabonye Bapfuye Mubihugu Zikorerwamo Nkanzwe Abazingwa Baziguyeho Nkaho Babony’ Amata?? Bantu Murokoke Kuko Vino Numukobanyi Zirakubaganisha Kd Ushukwa Nazo Ntagir’ubwenge? Bivugengo: Utegera Kungwa Ng’ashimirwe Kuba Nka (nkunda) Uwo Apfa Yihuse Nko Kubuha Isazi? Abantu Bazahaga Ryari? Bazashir’ Icyaka Ryari? Bazatuza Ryari? Bazumva Ryari? Inda Ni Magayane Ntana Rimwe Ishima Kuko Utegekwa Nayo Ahemuzwa Nayo! (Ntuziko Icyizere Kiruta Amafrang Kimwe Nintego Yibyinda?) Twige Kwiyiriza Ubusa Kd Twige No Gusaba Kuko Dusaba Nabi Tugahembw’ Urupfu No Guhemuka! Nuko Uzagendana Ni Neza Yimana Azashobozwa Nayo Kuko Niyo Ikiza Inzara Inyota.Ukund’imana Kd Amenywa Nayo! Mukomere Cne

Karyango Elphaz yanditse ku itariki ya: 15-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka