Rubavu: Batunguwe no gusanga mu rwogero rwabo hatawe umuntu

Umurambo w’umuntu utaramenyekana wabonetse mu bwongero bwo mu rugo rw’umuturage mu kagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo kuri uyu wa gatanu taliki 05/9/2014.

Nyiri uru rugo witwa Mukamuganga Immacule avuga ko yabyutse 5h za mu gitondo yitegura kujya gusenga agasanga mu rwogero rwe rwo hanze haryamye umuntu yamuhamagara ntamwitabe, maze agatabaza abaturanyi.

Mukamuganga avuga ko uwo muntu basanze yapfuye yari afite ibikomere mu mutwe yatewe ibyuma ndetse ngo uko byagaragaraga abamwishe babanje gushaka kumuta mu bwiherero kuko basanzemo amaraso.

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyarubande, Mukagahamyi Rosette, yatangarije Kigali Today ko uretse uyu wishwe ngo igikorwa cyo gutera abantu babasanze mu mazu kibaye ubwa kabiri muri iki cyumweru, akaba avuga ko bagiye gukomeza amarongo no gutanga amakuru, gusa uwiciwe muri uyu mudugudu ngo ntibari basanzwe bamuzi.

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu hari abantu yafashe mu iperereza ryo gushaka amakuru y’urupfu rw’uyu muntu, ibi bikaba byatumye amazina y’uwishwe amenyekana kuko amazina ye yitwa Hakizimana ukomoka mu murenge wa Musasa akarere ka Rutsiro akaba yari asanzwe ari umufundi mu karere ka Rubavu.

Polisi kandi yashoboye guhagarika umugabo umaze imyaka 20 mu karere ka Rubavu akora ubufundi ukomoka mu karere ka Rutsiro basanganye ibikomere byinshi mu murwe hafi yaho Hakizimana yiciwe.

Munyenkore Theophile uvuka Rutsiro mu murenge wa Kageyo mu kagari ka Nkora, akaba amaze imyaka 20 mu karere ka Rubavu yatangarije Kigali Today ko atazi uwishwe, cyakora ngo mu masaha y’ijoro nka saa saba yatewe n’abantu batatu agundagurana n’umwe abandi bakiruka.

Munyenkore avuga ko uwo bagundaguranye yamukubise amabuye mu mutwe ariyo yamuteye ibikomere ndetse ngo aramuniga bikomeye, gusa ngo ntiyashoboye kumwica ahubwo uwo mujura yashoboye guhunga.

Munyankore avuga ko abamuteye atabamenye ndetse atashoboye kubabona mu maso kubera imvura nyinshi yarimo kugwa kuko yanatabaje ntihagire umwumva. Gusa ngo ubwo yari amaze kugarura urutege yakomangiye umucumbikiye amujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Gacuba II kiri mu kagari ka Mbugangari.

Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyarubande basanze iruhande rwaho Munyankore acumbitse isaha, igice cy’umuhoro n’ingofero bicyekwa kuba iby’uwishwe, Polisi ikaba ikomeje iperereza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka