Nyaruguru: Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagonze abantu bane umwe ahita yitaba Imana

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibiyiranga RAB 467 G yataye umuhanda igonga abantu bane bari bicaye bategereje bagenzi babo, umwe muri bo yitaba Imana ageze ku bitaro bya Kaminuza bya Butare, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 22/8/2014.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kibeho ahitwa i Nyarushishi, ku muhanda Huye-Nyaruguru. Imodoka yari itwawe n’umushoferi witwa Claude, nyuma yo kugonga aba bantu akaba yahise aburirwa irengero.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yahise aburirwa irengero nyuma yo kugonga abantu bane hagapfamo umwe.
Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yahise aburirwa irengero nyuma yo kugonga abantu bane hagapfamo umwe.

Aba bantu bose uko ari bane bahise bajyanwa ku bitaro bya Munini biri mu karere ka Nyaruguru, nyuma babiri muri bo bari barembye cyane bahita boherezwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza mu karere ka Huye, umwe muri bo witwa Nyirarukundo Francine ahita yitaba Imana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko wagiye gusura aba bantu, yavuze ko yasanze nta muntu n’umwe ubasha kuvuga gusa ngo abaganga bamutangarije ko babiri nta kibazo kinini bagize, umwe akaba ariwe urembye.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turihanganisha,umuryango waburiye uwabo muri iyo mpanuka tunasaba Imana ngo imuhe iruhuko ridashira ,nabakomeretse bihangane kandi bakomere.Bimaze kugaragarako impanuka zo mumuhanda zikabije ,nkaba nasabaga abatwara ibinyabiziga bose ko amagara aseseka ntayorwe.nanone kandi umutekano si uwa police gusa twese uratureba.

MUKARUKUNDO JEANNETTE yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Uwazize Iriya Mpanuka Imana Imuhe Iruhuko Ridashi Naho Abakomeretse Nabo Bihangane Ryose Polic Ntitukayigore Natwe Tujye Tuyifasha Nuba Utwaye Ikinyabiziga Ujye Umenya Ko Arakazi Uriho Nutabura Ubuzima Bwawe Uzaburizamwo Ubwabandi Benebyo Mwisubireho Impanuka Zirakabijepe!!!.

Mr.Daniel yanditse ku itariki ya: 24-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka