Nyanza: Umurambo w’umugabo w’imyaka 49 watoraguwe mu cyuzi

Umurambo w’umugabo witwa Ndagijimana Ananias w’imyaka 49 y’amavuko watoraguwe mu cyuzi cya Nyamagana kiri mu mudugudu wa Nyamagana A mu Kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kuri iki cyumweru tariki 10/08/2014 ahagana saa tatu za mu gitondo.

Uyu mugabo bivugwa ko akomoka ahitwa i Sovu mu karere ka Huye byagaragaraga ko muri iki cyuzi cya Nyamagana yaba yari amazemo nk’iminsi ibiri nk’uko bamwe mu babonye umurambo we urohorwa mu cyuzi babivuze.

Maniragaba Elysé uyobora akagali ka Kavumu ndetse akaba ari n’umwe mu babonye umurambo w’uyu mugabo yabwiye Kigali Today mu gitondo cya tariki 11/08/2014 ko ubwo bamaraga kumuvana muri icyo cyuzi yajyanwe mu bitaro bya Nyanza kugira ngo hamenyekane icyabaye intandaro y’urupfu rwe.

Ati: “Ubu ari mu bitaro bya Nyanza niho ari gukurikiranirwa ngo hamenyekana icyamwishe ariko mu masaha make ari imbere kiraza kumenyekana kuko polisi y’igihugu nayo yari ihari umurambo we ukurwa mu mazi maze itangira gukora iperereza”.

Bamwe mu baturage bashoboye kumenya uyu mugabo ubwo umurambo we warimo ukurwa mu cyuzi cya Nyamagana ngo baherukaga kumubona kera ubwo yari akiri umwe mu bakozi bakora isuku mu bitaro bya Nyanza ariko ngo muri iyi minsi yari atakihakora.

Muri iki cyuzi cya Nyamagana haherukaga gutorwamo umurambo w’umumotari witwa Ndayambaje Boniface w’imyaka 43 y’amavuko mu ntangirizo z’umwaka wa 2013 wari uturutse mu karere ka Gisagara afitanye amakimbirane n’umugore we agahitamo kuza kwiyahurira muri iki cyuzi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka