Nyanza: Imbwa yarumye umwana nawe arumye nyina bombi barapfa

Mukanyandwi Eugènie wari utuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yitabye Imana tariki 5/12/2013 nyuma yo kurumwa n’umwana we w’imyaka ine nawe wari warumwe n’imbwa yasaze.

Uwo mwana akimara kurumwa n’imbwa yasaze ngo yahise ajyanwa kwa muganga agwayo ariko mbere yo gupfa ngo nawe yari yabanje kuruma nyina umubyara asiga amusigiye ubumara bwayo nk’uko Ngabonziza Elie uyobora akagali ka Gasoro bari batuyemo abitangaza.

Umuyobozi w’ako kagali ka Gasoro yagize ati: “ Imbwa yaje igenda bimwe bisanzwe ariko yasaze n’uko igeze mu mudugudu wa Mutende iharuma umwana wo mu rugo rumwe ajyanwa kwa muganga agwayo amaze kuruma nyina umubyara umusigira ubumara bwayo none nawe yapfuye”.

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko uwo mubyeyi ashyinguye uwo mwana we nawe yahise ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri mu Karere ka Huye maze nawe akaba ariho agwa azize kuba yarumwe n’umwana we wari warumwe n’imbwa yasaze.

Nk’uko umuyobozi w’akagali ka Gasoro akomeza abitanganza ngo hari n’abandi babiri bamenyekanye ko barumwe n’imbwa ariko amakuru ngo afite n’uko nta zindi ngaruka zirababaho nk’izo zabo bombi bo mu rugo rumwe bapfuye.

Uyu muyobozi w’aka kagali kagize ibyo byabo avuga ko ikibazo cy’izi mbwa zasaze zikomeje kuruma abaturage ayobora ndetse bikabaviramo urupfu agiye kukivuganaho n’abamukuriye mu kazi ngo harebwe icyakorwa hagati yo kuba zashakishwa zikwicwa cyangwa zigahabwa inkingo zizibuza guhitana bamwe mu bantu zariye.

Umurambo wa Nyakwigendera Mukanyandwi Eugènie biteganyijwe ko ushyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki 6/12/2013 mu kagali ka Gasoro yari atuyemo mu karere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ruswa ni umwanzi w’iterambere twese duharanire kuyirandura burundu mu gihugu cyacu. Icyakora dukwiye gufasha n’abaturanyi bacu nka Uganda, Burundi, Kongo n’ahandi nabo bakinjira bamaramaje muri urwo rugamba kuko abaturanyi babyara abana basa kandi ngo umuturanyi iyo arwaje ibinyoro utegura ikirago.

munyamahoro yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

izibwa bashake uburyo bazirasa kuko ziramara abantu.

elie yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka