Nyanza: Hatoraguwe igisasu cya gatatu mu byumweru bibiri

Abanyeshuri bakoraga umuhanda mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza batoraguye igisasu ahagana saa yine za mu gitondo kuwa 28/03/2014, kikaba kibaye igisasu cya gatatu gitoraguwe mu karere ka Nyanza mu byumweru bibiri.

Iki gisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyabonetse ubwo abanyeshuri bo ku ishuri ribanza riri aho mu murenge wa Ntyazo bakoraga umuhanda, ni uko bakibona gitabye munsi y’ubutaka nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo bubitangaza. Umuyobozi w’umurenge wa Ntyazo aravuga ko iki gisasu cyabonetse bigaragara ko cyashaje.

Mu byumweru bibiri bishize hatoraguwe ibisasu bibiri mu murenge wa Busoro, ariko byo ngo byagaragara ko bikiri bishya.

Abashinzwe umutekano mu karere ka Nyanza baributsa abaturage b’aka karere kwitondera ibintu by’ibyuma babona hirya no hino kuko hari ubwo biba ari ibisasu bishobora kubaturikana bakahaburira ubuzima cyangwa bagakomereka. Ababonye ikintu batazi bose basabwe kujya babimenyesha inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano ziri hafi.

Ikindi gikomeje kwibutswa abaturage ni uko bamwe muri bo batunze intwaro bu buryo butemewe n’amategeko basabwa kwihutira kuzishyikiriza inzego z’umutekano zibegereye batarazifatanwa ngo babihanirwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bantu bafatwe bahanwe kko uwo si umuco
ntabwo dushaka abadudubiza inyuma

Ruhamanya yanditse ku itariki ya: 28-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka