Nyanza: Batwitse imisheshe yari yibwe nk’ikimenyetso cyo kwihanangiriza ababyishoramo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwatwitse amasiteri y’ibiti bizwi ku izina ry’imisheshe cyangwa imishikiri byari byarafatanywe abaturage bakunze kubyiba, hanatangwa ubutumwa buhamagarira abaturage kwirinda kwangiza ibidukikije.

Ibi biti by’imishikiri byatwitswe ku mugoroba wo kuwa 25/03/2014 aho polisi y’u Rwanda ifite icyicaro mu karere ka Nyanza, ari naho amasiteri y’ibyo biti yari arunze nyuma yo kubifatana abari babyibye barimo n’abanyamahanga bakomoka mu gihugu cya Uganda.

Mu duce tunyuranye tw’u Rwanda hamaze iminsi hafatirwa abiba ibi biti ngo baba bajyana mu gihugu cya Uganda, aho biva bijyanwa mu Buhinde ngo bikaba byaba bikorwamo imibavu ihumura (parfums).

Ubutumwa byatanzwe ubwo hatwikwaga ibi biti bwagarutse ku bubi n’ingaruka zo kwangiza ibidukikije ndetse hagaragazwa ko hari n’amategeko ahana ababyangiza bose.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, RPC Felly Bahizi yavuze ko polisi yahagurukiye abakora ubucuruzi bw’ibi biti, ubifatanwe wese akaba atabwa muri yombi agakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha agakurikiranywa n’inkiko.

Uyu mukuru wa polisi mu Majyepfo yavuze ko ibihano biteganyijwe ku muntu wese wafashwe yangiza ibidukikije biva ku gifungo cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, aboneraho asaba abantu kwirinda ibi bihano.

Ubwo ibi biti by'imisheshe byarimo bitwikwa.
Ubwo ibi biti by’imisheshe byarimo bitwikwa.

Amakuru yatangajwe uyu munsi ngo ni uko abangiza ibi biti babirandurana n’imizi, bityo ngo ntibishoboke ko byakongera gushibuka kuko biba byaranduranywe n’imizi yabyo.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyi ntara Chief Supt Hubert Gashagaza yagarutse ku buremere bw’ibyaha abangiza ibi biti bakora, avuga ko ubwabo babikora mu buryo bwa magendu no kwica amategeko arengera ibidukikije ndetse n’ayo gukora ubucuruzi butemewe.

Yasabye ko abaturage bafatanya na Polisi y’Igihugu mu guca burundu ubucuruzi bw’ibi biti byitwa imisheshe ndetse nabo ubwabo bakirinda kwangiza ibidukikije muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yasobanuye ko kuba ibyo biti byatwikiwe ku mugaragaro hari isomo abaturage bagomba kubivanamo.

Yagize ati: “Icya mbere ni ukumenyesha abaturage ko kwangiza ibidukikije n’ibiti by’imisheshe ari icyaha gihanwa n’amategeko, ariko mu mwanya nk’uyu tuba tunashaka kumenyesha abaturage ko iyangirika ry’ibidukikije rifite ingaruka mbi cyane ku buzima bw’abantu muri rusange harimo n’ubw’ababyangiza.”

Bwana Murenzi Abdallah yashimiye ubufatanye burangwa hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu guhashya abagenda bangiza ibidukikije ngo kuko ari nabwo bwatumye abangizaga ibyo biti byatwitswe bashobora gutabwa muri yombi. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe hari hatwitswe ibindi biti nk’ibi mu karere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka