Nyanza: Abana bambuwe igisasu bagikinisha ariko ku bw’amahirwe nticyabaturikana

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza buratangaza ko tariki 13/04/204 ahagana saa saba z’amanywa muri uwo murenge hari abana wambuwe igisasu cya gerenade barimo bagikinisha ariko ku bw’amahirwe kitagize uwo gihitana.

Iyi gerenade aba bana bakinishaga ngo niyo mu bwoko bwa Tortois ikaba yari ishaje idafite umutwe nk’uko Mbarubukeye Vedaste umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro abitangaza.

Aba bana barimo bakinisha iyo gerenade babonwe n’umugabo witwa Ntanganda Jean Damascene wahoze ari umusirikare mu ngabo z’igihugu ngo wahise yihutira kubimenyesha ingabo z’igihugu zikorera mu murenge wa Busoro kugira ngo zize kukihavana; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’umurenge wa Busoro.

Mbarubukeye Vedaste uyobora umurenge wa Busoro iyi gerenade yatowemo aravuga ko amahirwe bagize ari uko uyu Ntaganda Jean Damascene yahise ahahinguka. Ati: “Iyo bitaba ibyo bariya bana bari buturikanwe nacyo maze kikabambura ubuzima”.

Yakomeje atanga ubutumwa ku bantu bakuru ndetse n’abana by’umwihariko kwirinda gukinisha ibintu by’ibyuma babonye batazi.

Yagize ati: “Ibintu by’ibyuma ni ibyo kwitondera kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari ibisasu bigiye biri hirya no hino mu bisambu byari byarahawe Interahamwe rero bishobora kugira uwo byahitana mu gihe byakinishijwe n’abantu batabizi ko ari bya kabutindi by’ibisasu”.

Nyuma y’uko iyi gerenade yambuwe aba bana yahise ishyirwa mu maboko y’ingabo z’igihugu zikorera mu murenge wa Busoro nk’uko ubuyobozi bw’uyu murenge bwakomeje bubitangaza mu gihe bigiteregejwe ko gituritswa ku mugaragaro hagatangwa n’ubutumwa bwo kwirinda ibisasu n’intwaro mu baturage.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka