Nyamiyaga: Umwana w’imyaka atatu yarohamye mu mugezi ahita yitaba Imana
Uwineza Carine w’imyaka itatu y’amavuko wo mu murenge wa Nyamiyaga mu kagari ka Gahumuriza mu mudugudu w’Amajyambere mu karere ka Gicumbi yarohamye mu mugezi witwa Mwange ahita y’itaba Imana.
Ibi byabaye tariki 11/06/2013 mu masaha ya saa sita ubwo uyu mwana yakurikiraga bakuru be bagiye kuvoma; nk’uko bitangazwa na Muvunyi Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga.
Ati “turasaba ababyeyi ko bazajya bacungira hafi abana babo kugirango batazajya begera uyu mugezi kugirango tubashe kwirinda ko hagira abarohama muri uyu mugezi”.
Bakuru b’uyu mwana bagerageje kumurohora ariko ntibyakunda kubera ko amazi yari afite ingufu, ahubwo yaje gukurwamo yarangije gushiramo umwuka nyuma yo gutabaza abantu bakuru nk’uko abaturanyi babitangaza.
Nyakwigendera biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa 12/06/2013.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murebe ko mutibeshye kuko ifoto mwavuze ko ari iya NDIZEYE Willy R. ntabwo ari iye. Murakoze