Nyamata: FUSO yagonze abana babiri umwe yitaba Imana

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yagonze abana babiri ubwo bajyaga ku ishuri maze umwe ahita yitaba Imana naho undi arakomereka bikomeye akaba arimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.

Abana bagonzwe ni Cyizere Phanie w’imyaka 6 y’amavuko wahise witaba Imana na Muhorakeye Doselyne w’imyaka 7 y’amavuko wakomeretse ubwo bajyaga ku ishuri kuri GS Nyamata Catholique.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera butangaza ko iyo FUSO ifite plaque numero RAB 448G yagonze abo bana bitewe n’umuvuduko ukabije umushoferi yarafite.

Nyuma yo gukora iyo mpanuka umushoferi yahise atoroka, kuri ubu akaba arimo gushakishwa na polisi ifatanyije n’abaturage.

Iyo mpanuka yabereye mu murenge wa Namata mu kagari ka Namata Ville mu mudugudu wa Gatare kuwa gatandatu tariki 11/01/2014.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo umwana wimyaka 6 , 7 bagomba kwijyana kwishuri badaherekejwe nababyeyi babifitemo amakosa cyane .

Liza yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka