Nyamasheke: Umukobwa arakekwaho kwica uruhinja yari yabyariye iwabo

Uwamusetsa Marianna w’imyaka 30 wo mu mudugudu wa Rwabagoyi, akagari ka Mataba mu murenge wa Shangi afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga akekwaho kwica umwana yari yabyaye mu gitondo cyo wa kabiri, tariki 11/06/2013, ariko we akabihakana.

Uyu mukobwa (wari usanzwe yarabyariye iwabo) ngo yabyaye hagati ya saa mbili na saa yine za mu gitondo ubwo yari yasigaye wenyine mu rugo; arangije ahisha umwana yabyaye munsi y’urutara (uburiri bwa Kinyarwanda buteye nk’igitanda).

Kuri we yemera ko yabyaye umwana upfuye ariko abandi bakibaza impamvu yaba yatumye amuhisha munsi y’urutara.

Ubwo abantu bahageraga, bamubajije uko bimeze kuko babonaga atagitwite nta n’umwana agaragaza, maze ngo ajya kubereka aho yari yashyize uwo murambo munsi y’urutara.

Umurambo w’uruhinja wajyanywe gusuzumirwa ku Bitaro bya Bushenge mu gihe inzego z’umutekano zigikora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri uyu mugore.

Amakuru aturuka mu murenge wa Shangi aravuga ko bwari ubugira gatatu uyu mukobwa abyarira iwabo nta mugabo, bikaba ari na byo bikekwa ko byamuteye kumuhotora.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa ngo yabanje guhisha ko atwite ariko ababyeyi be barimo umwe w’umujyanama w’Ubuzima hakaba hari hashize igihe gito bamenye ko atwite.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka