Nyamasheke: Abayobozi b’imidugudu bagiye guhabwa amatelefoni

Abayobozi b’imidugu yose yo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bishimiye cyane icyemezo cyafashwe n’akarere cyo kubagurira amatelefoni agendanwa, bazajya bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi mu gukorera abaturage no gukorana n’abayobozi bo ku nzego zisumbuyeho.

Bakunzibake Viateur ni umuyobozi w’umudugudu wa Rwasa mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Rangiro. Yabwiye Kigali Today ko umuyobozi w’umudugudu yari ahetse umutwaro umuremereye wo gukoresha telefoni ikamurya amafaranga kandi ari kuyikoresha mu mirimo yo gufasha abaturage.

Aravuga ko hari ubwo yatindaga gutanga amakuru yihutirwa igihe yabaga yashiriwe n’amafaranga muri telefoni ye kandi umuyobozi w’umudugudu ngo aba abazwa n’inzego zose ibibera hasi. Ubu ngo yishimiye cyane ko agiye kubona terefoni ndetse ikajya ihamagara ku buntu abandi bayobozi bose mu karere ke.

Agira ati “Ubwo tubonye terefoni tugiye kujya tubona amakuru ku buryo bworoshye kandi dutange amakuru ku buryo bwihuse, amafaranga twashyiragamo tuzayakoresha mu birebana n’ubuzima bwacu mu miryango yacu. Mbese ni ibyishimo bikomeye.”

Nzeyimana Eraste uyobora umudugudu w’ikirwa cya Kirehe mu kagari ka Rugari we avuga ko umuyobozi w’umudugudu akenera gutanga raporo zitandukanye kandi agahabwa amabwiriza n’abamukuriye ku buryo bwihuse akaba yishimira ko akazi kabo gatangiye guhabwa agaciro ubwo abayobozi bamenye ko umukuru w’umudugudu nawe akeneye inyoroshyamurimo nk’iyo.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba igihugu kibuka ko dufite akamaro gakomeye tukaba tugiye kubona telefoni zadutwaraga amafaranga atari make kandi ntaho dufite dukura nta n’umushahara tugira.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke , Habyarimana Jean Baptiste, yatangaje ko abayobozi b’imidugudu bazaba bamaze kubona amatelefoni bose mu cyumweru cyatangiye guhera kuwa 23 kugeza 28/03/2014 kandi bakajya bahamagarana n’abayobozi bo mu karere ku buntu.

Yagize ati “Akazi abayobozi b’imidugudu bakora turakazi kandi turagashima , tugiye kubaha amaterefoni kandi tubashyire mu itsinda ry’abakozi bahamagarira Ubuntu (user group) ku buryo batazongera gukoresha amafaranga yabo bakora akazi kabo gasanzwe, mu gutanga amakuru no guhabwa amabwiriza”.

Biteganyijwe ko hazatangwa amatelefoni asaga 500, akazahabwa abayobozi bose b’imidugudu batuye mu karere ka Nyamasheke. Ngo bazahabwa amatelefoni ari ku mirongo y’ikigo cy’itumanaho cya MTN RwandaCell.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka