Nyamagabe: Imodoka yagonze umuntu irikomereza iragenda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18/06/2014 mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice, mu kagari ka Nzega mu murenge wa Gasaka habereye impanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster igonga umuntu wasunikaga igare ritwaye ibirayi.

Nk’uko Muvandimwe Gérard, umwe mu babonye iyi mpanuka iba abivuga, ngo iyi modoka ya Coaster yamanukaga yerekeza mu mujyi wa Nyamagabe ibisikana n’ikamyo yazamukaga ni uko ya Coaster igonga uyu muntu wasunikaga igare imiturutse inyuma iranakomeza irigendera.

Ati “twari duhagaze ku muhanda tugiye kubona tubona imodoka imwe yazamukaga indi imanuka, iyamanukaga yo yari ifite umuvuduko muremure ihita igonga uwari upakiye ibirayi. We yari ari ku ruhande yanamanukaga yitonze, gusa byagaragaraga ko impamvu ari uko zabisikanye umuhanda ukaba na mutoya”.

Camubanzi yari ahetse ibirayi ku igare abijyanye mu mujyi wa Nyamagabe.
Camubanzi yari ahetse ibirayi ku igare abijyanye mu mujyi wa Nyamagabe.

Abaturage twasanze aho iyi mpanuka yabereye banengaga uburyo uyu mushoferi tutarabasha kumenya amazina ye yabonye ko agonze umuntu nyamara ntiyihutire kumujyana kwa muganga ahubwo akigendera, bakaba basaba ko inzego zibishinzwe zabikurikirana.

Uwitwa Mukakabera Josepha yagize ati “Ubu ni ubugome kubera ko ugonze umuntu aho kugira ngo wihute ugenda wakwihutira kumujyana kwa muganga ibindi byose bikaza nyuma kuko nta kiruta umuntu. Turasaba ubufasha bw’uriya muntu bakamurenganura”.

Camubanzi amaze kugezwa mu modoka itwara indembe ajyanywe ku bitaro bya Kigeme.
Camubanzi amaze kugezwa mu modoka itwara indembe ajyanywe ku bitaro bya Kigeme.

Uyu muntu wagonzwe twabashije kumenya izina rye rimwe ariryo Camubanzi ngo yaba yari ajyanye ibirayi mu mujyi wa Nyamagabe, akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Kigeme gukurikiranwa n’abaganga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbega umuntu ngo arahura nibyago! kugongwa wigiriye guhaha?? Imana imutabare pe!

samu yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

Uno muganga bagenzure nibazasanga icyaha kimuhama azakurikiranwe namategeko kuko asebeje abaganga muri rusange.umuganga abereyeho kuvura ntabereyeho kwica.

pascal yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka