Nyagatare: Hari abaturage bararana n’amatungo mu nzu batinya ko yakwibwa

Bamwe mu baturage bo mudugudu wa Ruhuha ya mbere akagari ka Bushoga umurenge wa Nyagatare, bavuga ko bararana n’amatungo kubera gutinya ko yibwa, ariko ubuyobozi bw’umurenge bwo bukavuga ko badakwiye inya kuko iki kibazo cyakemutse kubera irondo ryakajijwe.

Mu rukerera rwo kuwa kane tariki 04 Kamena 2015, irondo ryo mu mudugudu wa Cyonyo ryatesheje inyana abajura.

Nyagatare: Hari abaturage bararana n'amatungo mu nzu batinya ko yakwibwa.
Nyagatare: Hari abaturage bararana n’amatungo mu nzu batinya ko yakwibwa.

Hari hatarashira icyumweru nanone irondo ryo mu mudugudu wa Ruhuha ya mbere rifashe uwitwa Habineza Aloys arimo kuzitura ikimasa ashaka kukiba, nyuma yo kumena urugi kuko kirarana na nyiracyo mu nzu.

Mushabe Claudian umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, avuga ko nyuma yo kubona ko abajura bajujubya abaturage babatwarira amatungo bakajije irondo.

Iyi nka irarana na nyirayo.
Iyi nka irarana na nyirayo.

Ibi ngo nibyo bituma abajura benshi bafatwa bagashyikirizwa inzego z’umutekano. Ngo umudugudu bawushyizemo amazone menshi buri zone ikararira amazu yawo bityo umujura akaba atabona aho amenera.

Gusa ariko bamwe mu baturage ntibarizera ko abajura batazakomeza kubiba. Muhawenimana Florence atuye mu mudugudu wa Ruhuha ya mbere.

Avuga ko n’ubwo azi kurarana n’amatungo ari bibi ariko nanone atariraza hanze kubera abajura. Keretse ngo afite ubushobozi bwubaka igipangu gikingwa kuburyo umujura atabona aho anyura yinjira mu rugo.

Bitewe n’ingaruka zirimo uburwayi umuntu ashobora guhura nazo mu gihe ararana n’amatungo mu nzu, hari bamwe mu baturage bavuga ko aho kurarana n’amatungo mu nzu bahitamo kurarana nayo hanze nk’imvugo ya Kinyarwanda ngo ushaka inka aryama nkayo.

Akenshi ngo inka zibwa mu kagari ka Bushoga zibagirwa ku gasozi, inyama zikagurishwa kuri macye bamwe mu bacuruzi bazigemura mu mujyi wa Kigali ziri mu mifuka ipakirwa mu modoka zitwara abagenzi.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ko mutatubwira inkuru y’ishuri ryo muri iyo midugugu mwasuye yabaye useless ?irakenewe kandi yadufasha kandi tuzi ko muri ijwi rya rubanda.

mike yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

inkuru y’ishuri Ruhuha ko idatangazwa yabaye useless

mike yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka