Ngoma: Barasaba ko “suruduwire” yakongererwa igiciro cyangwa igakurwa ku isoko kuko iteza ibibazo

Nyuma yuko umugabo asambanyije ku ngufu umukobwa yibyariye akavuga ko yabitewe n’inzoga yari yanyoye harimo na suruduwiri (African Gin) bamwe mu batuye akarere ka Ngoma barasaba ababishinzwe ko yafatirwa imyanzuro.

Imwe mu myanzuro aba baturage babona yafatirwa iyi nzoga ngo ni ukongererwa igiciro cyangwa ikaba yagabanirizwa ubukazi bwa alukoro iba ifite kuko burenze ubushobozi bw’abaturage bayinywa.

Hari ababona ko amafaranga 250 agacupa ka suruduwiri kagura ari macye ugereranyije n’izindi rikeri bituma abaturage benshi baba batanariye bazishoramo banywa nyinshi bigatuma bakora amarorerwa bityo ko iramutse ihenze ntawajya abona ayo kunywa nyinshi.

Mutabazi Justin umwe mu bazinywa twaganiriye yemeza ko suruduwiri ari inzoga ikaze ku rwego rwa kanyanga kandi ko uyinyoye imwica vuba bityo agasaba ko yazagabanirizwa ubukare cyangwa ikongererwa igiciro kugirango abantu ntibakanywe nyinshi.

Yagize ati “Nubundi n’izindi nzoga za rikeri ziranyobwa zirimo za Uganda Waragi ariko nta kibazo zitera ariko iyi suruduwiri nidafatirwa ingamba abantu bashize, yaba kubazahaza mu kubura intege ndetse no gutuma bamwe bayinywa bagatinyuka ibyo batashobora ari bazima birimo guhungabanya umutekano”.

Inzoga ya African Gin ngo ibamo umusemburo mubi wa Methanol wangiza ubwonko bw'uyinywa.
Inzoga ya African Gin ngo ibamo umusemburo mubi wa Methanol wangiza ubwonko bw’uyinywa.

Abandi mu bo twaganiriye bemeza ko suruduwire ikwiye guhagarikwa kuko nayo babona ari ikiyobyabwenge kimwe na za kanyanga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Avuga kuri iyi nzoga ya suruduwiri, mu mpera z’ukwezi kwa Munani 2014,umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, ubwo yasezereraga ba local defense yabasabye kwirinda gutwarwa n’inzoga zirimo na suruduwire aho yayigereranije n’izindi nzoga zaciwe nka za Chief Warage n’izindi zifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ni inzoga ntaramenya umuntu wayemeye usibye ko nuwayemeye yakagombye kureba uburyo yabyiga neza kuko niba batabyize neza iradusigira abaturage b’ibihungetwe gusa, badakaraba batogosha cyane cyane ku bantu batarya.”

Inzoga ya Africa Gin ikunzwe kwitwa suruduwiri ifite volume y’alukoro ingana na 40% usanga mu giturage abantu bayinywa cyane kuko iba ihendutse kandi ikaba ituma umuntu asinda vuba ibyo bita ko ibica vuba.

Zimwe mu ngaruka z’iyi nzoga ngo nuko usanga abantu baba batagifite imbaraga iyo batwawe nayo kuko bahora bayisinze, abandi ugasanga ngo batinyuka ibikorwa bihungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe Claude, nkunze kubashimira Kubera amakuru mutugezaho y’iwacu kw’ivuko.

Nibyo koko iyi nzoga ivugisha menshi!kuku ndibuka umuntu ntavuze izina yayinyoye noneho ati tuvuge icyongereza kandi nkimuvugishije numva azi amagambo abili gusa y’icyongereza.Aliko nibyo iliya nzoga irakaze kandi igahenduka kuko ifite alukoro ya 42% iyifite 40% ni gin y’iburayiikorerwa muli England niba ntibeshye.Ngaho murakoze mukomeze kutugezaho amakuru menshi nkuko mubijijukiwe.Mukomeze kugira ibihe byiza.

Mudaheranwa Alexandre yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka