Mwogo: Hatoraguwe umurambo w’umushumba bikekwa ko yishwe na shebuja

Mugitondo cyo kuwa 4/7/2014 mu masaha ya saa kumi nebyiri za mu gitondo, mu gishanga cy’umwesa kiri mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, hatoraguwe umurambo w’umwana witwa Ndayambaje Jean de Dieu ufite imyaka 20 y’amavuko.

Uyu murambo ukaba wabonywe n’abarobyi ubwo bari bagiye kuroba, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo, Murenzi Jean Marie Vienney.

Nsengiyumva Jean Claude bikekwa ko yakubise umushumba we.
Nsengiyumva Jean Claude bikekwa ko yakubise umushumba we.

Yagize ati “ mu makuru tumaze kubona aragaragaza ko ngo uwo mwana yavuye kwa shebuja witwa Nsengiyumva Jean Claude kumugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 3/7/2014 avuga ko agiye iwabo mu murenge wa Mayange.”

Murenzi Jean Marie Vienney avuga ko ngo uwo mwana ngo yavuye kwa shebuja arimo gutaka umutwe, nibwo bukeye abarobyi bamutoraguye mu gishanga yapfuye.

Yagize ati “Birakekwa ko uyu mushumba yaba yapfuye nyuma yo gukubitwa na shebuja dore ko ngo yari yamukubise amuziza ko yonesheje bikamuviramo kwishura abo yonoshereje, ariko iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane ukuri.”

Shebuja Nsengiyumva aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata arahakana ko atigeze amukubita ko umwana yamusezeyeho ko agiye iwabo, ariko abaturage barabimushinja.

Polisi ikaba ikomeje iperereza, ndetse umurabo ukaba wahiswe ukorerwa isuzuma n’abaganga ngo hamenyekane mu by’ukuri icyamuhitande.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka