Mwili: Abantu 21 bari mu muganda bakoze impanuka umunani barakomereka bikabije

Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite ikirango RAC 456 D yari iri gupakira ibiti byo gutera mu muganda wabaye tariki 30/11/2013 mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza yagushije abantu 21, umunani muri bo barakomereka bikabije.

Iyo modoka yari iri gupakira ibiti byari biri guterwa n’Inkeragutabara mu kagari ka Kageyo ahari hatangirijwe gahunda yo gutera ibiti ku rwego rw’akarere ka Kayonza.

Iyo modoka ngo yari imaze gutunda ibiti inshuro ebyiri, ku nshuro ya gatatu ubwo yari iri kumanuka mu misozi aho yari iri kuvana ibyo biti, urugi rwo kuri shase rurafunguka abantu 21 bari muri iyo modoka inyuma baragwa barakomereka.

Mwiseneza Bonaventure ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mwili avuga ko bose bari bakomeretse, ariko umunani muri bo ni bo bari bakomeretse cyane.

Batanu ngo bari bakomeretse ku mutwe, abandi batatu bavunika amaboko n’amaguru biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo harebwe niba bataviriye imbere.

Abandi 13 bahise bavurirwa ku kigo nderabuzima kuko bari bagize ibikomere bidakabije. Abagushijwe n’impanuka y’iyo modoka ngo bakoraga mu mushinga wo gutera ibiti mu kagari ka Kageyo uri gukorwa n’Inkeragutabara.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka