Musanze: Hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro hafi miliyoni 4 imbere y’abaturage n’abayobozi ba UNDP
Ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki 31/03/2014 abanyeshuri, abamotari n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gahunda z’Iterambere (UNDP) bahuriye kuri Sitasiyo ya Muhoza, Akarere ka Musanze bakurikirana igikorwa cyo gusenya ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 750.
Abakozi ba UNDP bari bayowe na Auke Lootsma bamurikiwe ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni 10 bizangizwa mu minsi iri imbere byafashwe mu mezi atatu ashize nyuma bagirana ibiganiro n’abaturage.
Abayobozi bose bafashe ijambo bashimiye UNDP uburyo yabafashije mu kongerera ubumenyi urwego rw’abaturage bakorana na Polisi mu gukumira ibyaha bitaraba (Community Policing). Ngo bagira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe kandi umusaruro batanga uyu munsi mu guhashya ibyaha muri rusange cyane cyane ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge urashimishije.
Bamwe mu bagize Community Policing batanze ubuhamya bushimangira ko amahugurwa babonye yabagiriye akamaro bakaba batanga umusanzu wabo mu guhashya ibyaha aho batuye.
Umwe muri bo yagize ati: “Akamaro k’ubufatanye bwabayeho ni uko twabonye ayo mahugurwa. Icya kabiri, ni uko twabonye amaterefone adufasha gutanga amakuru ku gihe.”
“Kera twari tuzi ko abantu bacuruza ibiyobyabwenge nta kintu biturebaho, twari tuzi ko ari akazi ka Polisi gusa ariko aho batangiye kuduha amahugurwa…dufatanya na Polisi kugira ngo tugire uruhare mu kubaka igihugu cyacu.” Uko ni uko mugenzi we nawe yunzemo.
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Auke Lootsma, yishimiye umusaruro amahugurwa bateye inkunga yatanze, yongeraho ko ibiyobyabwenge bwangijwe ari ikimenyetso kibishimangira. Yijeje ko umuryango ahagarariye uzakomeza gutera inkunga ibyo bikorwa.
Spt. Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru yatangaje ko ibiyobyabwenge biza ku isonga mu guhungabanya umutekano kuko ababifashe baba batari bazima usanga batera amahane mu miryango yabo.
Ikindi, ibiyobyabwenge bidindiza ubukungu bw’ababicuruza n’igihugu muri rusange kuko amafaranga bashoramo apfa ubusa iyo bifashwe, akangurira abantu kubireka.
Ibiyobyabwenge birimo kanyanga, inzoga zitemewe mu Rwanda nka blue skys, African gin, Host vodka n’izindi zinjizwa mu Rwanda zivuye mu gihugu cya Uganda.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|