Mukarange: Umugore arakekwaho kwiyicira umugabo akamushyira mu kagozi ayobya uburari

Umugore wo mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Nyagatovu ko mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Mukarange, aho ari gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umugabo we basanze ari mu mugozi mu gitondo cya tariki 14/08/2014 yashizemo umwuka ameze nk’uwiyahuye.

Ayo makuru yamenyekanye mu masaha ya saa tatu za mu gitondo nyuma y’uko umugore wari waje muri urwo rugo kumesa yamenye ko umugabo nyir’urugo yaba yiyahuye akavuza induru atabaza abaturanyi.

Uyu mugore wavugije induru na we ukiri gukorwaho iperereza na polisi avuga ko ubwo yageragezaga kuvuza induru atabariza uwo mugabo wari mu kagozi umugore we yamubujije kuvuza induru anamukomeretsa mu ijosi ashaka kumupfuka umunwa.

N’ubwo umugore wa nyakwigendera yahamirije inzego z’umutekano ko umugabo we yapfuye yiyahuye, abaturanyi be n’abandi bari bashungereye babihakanye ahanini bashingiye ku kuba umugore wa nyakwigendera yagerageje kubuza uwo mugore wari wagiye kumesa gutabaza kugeza n’aho amukomeretsa mu ijosi ashaka kumupfuka umunwa.

Ikirenzeho ngo n’uko n’abahageze bashatse kwica urugi rw’icyumba uwo mugabo yari arimo ngo barebe ko bamukuramo akiri muzima umugore we akabyanga ngo ntashaka ko bamwicira urugi.

N’ubwo uwo mugore yari yanze ko bica urugi rw’icyumba umugabo we yari arimo byarangiye barwishe, ariko bageze mu cyumba ngo ni ho bahise babona gihamya igaragaza ko uwo mugore yaba ari we wiyiciye uwo mugabo we.

Abamubonye bavuga ko basanze uwo mugabo yanigishijwe umugozi w’amashanyarazi uzwi ku izina rya la longe uziritse ku gisenge hejuru, ariko ngo yasaga n’uwicaye bakibaza uburyo umuntu yakwiyahura yicaye bikabashobera.

Aha ni ho bivugwa ko uyu mugabo yimanitse. Umugozi bawuciyemo bamumanura.
Aha ni ho bivugwa ko uyu mugabo yimanitse. Umugozi bawuciyemo bamumanura.

Uwo mugabo ngo basanze itako rimwe riri ku gitanda ameze nk’uwicaye amaguru ari yo ari munsi y’isaso y’igitanda, ku buryo ngo n’umugozi bawukata basanze utareze cyane ku buryo wari kwica umuntu.

Uwo mugabo bivugwa ko yiyahuye yari yarasezeranye n’umugore we, ariko bahoraga barwana buri wese ashinja undi uburaya ku buryo ngo rimwe na rimwe hari ubwo irondo ryahoraga ribarariye ngo batarwana, nk’uko Kabeja Gilbert uyobora umudugudu wa Rebero yabidutangarije.

Ati “Hari ubwo irondo nta handi twarikoreraga. Twarikoreraga aha ngaha umwe twamushyize ku ruhande undi twamushyize ku ruhande tukarara tubaraririye barwana. Umugabo yashinjaga umugore we ko ari indaya n’umugore agashinja umugabo ko ari indaya. Umugore yigeze kugenda umugabo azana undi mugore bampamagara bari kurwana umugore turamusezerera, ariko na nyuma ntibigeze bagirana amahoro”.

Ikibazo cy’uyu mugabo n’umugore we ngo cyari kizwi kuko umukuru w’umudugudu yari yaragitangiye raporo haba mu nzego z’ubuyobozi zimukuriye no mu nzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano ngo zari zafashe umwanzuro w’uko zabashyikiriza inkiko zikaba ari zo zifata umwanzuro ku kibazo cya bo byaba ngombwa bagahabwa gatanya, kuko umugore ngo yari yarahishe umugabo we ibyangombwa by’isambu babagamo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka