Mimuli: Abantu babiri bahitanwe n’inkuba

Abantu babiri bakubiswe n’inkuba bahita bitaba Imana kuri uyu wa 04 Nzeli ahagana saa kumi n’iminota 10 mu mudugudu wa Byimana akagali ka Mimuli umurenge wa Mimuli akarere ka Nyagatare.

Abakubiswe n’inkuba ni Uwirebera Marie Louise w’imyaka 21 y’amavuko na Mukakamari Marie Rose w’imyaka 39 y’amavuko bose bakaba bari bacumbitse mu nzu imwe uretse ko imiryango itandukanye.

Iyi nkuba yabakubise bari mu mazu yabo bugamye imvura nyinshi yagwaga. Uwirebera asize umwana umwe w’imyaka 3 naho Mukakamari we asize abana babiri.

Inzu y'imbere igaragaza aho inkuba yakubise.
Inzu y’imbere igaragaza aho inkuba yakubise.

Ku itariki 20 Kanama uyu mwaka mu mudugudu w’Isangano akagali ka Mimuli nabwo inkuba yakubise abandi bantu babiri bo mu muryango wa Mbugurize Jean damascene, umugore we Mukakabando Tatienne w’imyaka 35 y’amavuko n’umwana we w’imyaka 3 bahita bitaba Imana.

Aba bo ngo bari bagiye kureka amazi kuko imvura yagwaga. Umugabo Mbugurize nawe yahiye mu mugongo ariko ariho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mimuli bukangurira abaturage kwirinda ibintu byose bikoresha amashanyarazi byatuma inkuba ibakubita birimo telephone na radio; nk’uko bisonaurwa na Ruboneka Syliva uyobora uwo murenge.

Ubu ngo barimo kuvugana na minisiteri y’ibiza kugira ngo ibashakire impuguke zizaze kwigisha abaturage uko bakwirinda inkuba.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ibahe iruhuko ridashira.

Izabayo Innocent yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka