Mayange: Umuntu umwe yapfuye ahitanwe n’ikirombe cy’umucanga

Umugabo witwa Ntawunezuwe Jean Baptiste w’imyaka 50 y’amavuko yapfuye agwiriwe n’ikirombe ubwo yacukururaga umucanga. Ibi byabereye mu mudugudu wa Remera mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

Nkurunziza François, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaha y’igicamunsi cyo kuwa 13/8/2014.

Agira ati “kugeza ubu ntituramenya icyayiteye ariko bishoboke ko cyaridutse kubera ko ubutaka bwari bworoshye bitewe n’imvura imaze iminsi igwa”.

Nyakwigendera Ntawunezuwe ngo yari kumwe n’abandi muri icyo kirombe ariko bo ntacyo babaye nta n’uwakomeretse. Icyo kirombe cyari gisanzwe gicukurwamo umucanga ariko impanuka nk’iyi ni ngo ni ubwa mbere ibaye.

Ubuyobozi bwa polisi ikorera mu karere ka Bugesera burasaba abaturage kwitonda cyane cyane abakora akazi kabasaba kwinjira imbere mu nda y’isi.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata, ukaza kuhavanwa ushyikirizwa umuryango we ngo uwushyingure.

Mu karere ka Bugesera impanuka z’ibirombe zikomeje guhitana abantu kuko nta cyumweru gishize abantu bane baguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka