Kirehe: Muri Police Week bazibanda ku gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hatangizwaga icyumweru cya Polisi mu karere ka Kirehe, hasobaniwe ko Polisi yihaye inshingano yo gukangurira abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima.

Muri uwo muhango kandi abapolisi bafashe umwanya wo kwigisha abana biga mu mashuri yisumbuye uburyo wayobora ikinyabiziga mu muhanda nk’uko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babigenza.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe, Spt. Tebuka Pierre, yibukije abanyeshuri bari bitabiriye uyu muhango ko ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge bituma ababinyweye bajya mu bikorwa by’urugomo bityo no kwiga ugasanga bibananira kandi aribo Rwanda rw’ejo hazaza.

Yabasabye ko bagomba kujya bamenyekanisha abakora ibikorwa nkibyo byo kunywa ibiyobyabwenge.

Abanyeshuri bakurikirana inama polisi ibagira.
Abanyeshuri bakurikirana inama polisi ibagira.

Yakomeje abasaba by’ubwihariko kujya batangira amakuru ku gihe, yajya atuma polisi ikumira ibyaha ku gihe aho yabibukije nimero bajya bahamagaraho mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibi ko ari 4137 ikoreshwa mu karere ka Kirehe.

Mu cyumweru cyahariwe Polisi, Polisi y’u Rwanda ifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kurwanya no gukumira ibyaha ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kurinda ubuzima n’umutekano w’abaturage.

Uyu mwaka bazibanda ku kwigisha ku ihohoterwa mu ngo mu rwego rwo kubirwanya, kurwanya ibiyobyabwenge, inkongi z’imiriro no kwigisha gufata neza ibidukikije mu rwego rwo kutabyangiriza.

Abanyeshuri mu gikorwa cyo gutangiza Police week.
Abanyeshuri mu gikorwa cyo gutangiza Police week.

Muri uyu mwaka wa 2013 mu karere ka Kirehe hamaze gupfa abantu 15 bazize impanuka zo mu muhanda nk’uko umuyobozi wa Polisi muri aka karere yabitangaje, akaba avuga ko ibi bigomba gukumirwa kandi akaba asaba abantu batandukanye kujya bamenya gutabara umuntu uzize impanuka kimwe n’undi wese upyuye mu buryo butunguranye.

Icyumweru cya Polisi cyatangiye kuri uyu wa 11/06/2013 cyatangijwe n’urugendo rugizwe ahanini n’abatwara abagenzi kuri za moto hamwe n’abanyeshuri; kizarangira tariki 16/06/2013.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka