Karongi: Yatwitse umugore we akoresheje imbabura

Hakizimana Bonaventure wo mu kagari ka Kayenzi mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, arashinjwa gutwika umugore we akoresheje imbabura ngo amuhora agasuzuguro.

Uwo Hakizimana uri mu maboko ya station ya Police Karongi we ntiyemera ko yatwitse umugore abishaka ahubwo ngo bararwanye maze umugore yitura mu mbabura arashya.

Ariko icyaha kiramuhama kuko Police yaje kumufata yikingirana mu cyumba ashyiramo urufunguzo ubundi ajya kwihisha mu gisenge cy’inzu (muri plafon).

Hakizimana yiregura avuga ko yarwanye n’umugore we bapfa ko yamusuzuguye ngo ntakore ibyo yari yamusabye gukora. Yongeraho ko ngo kuba afunze nawe bitamushimishije ngo kuko ari satani yabiteye.

Uwizeyimana Rachel urwariye ku bitaro bikuru bya Kibuye arabeshyuza umugabo we akavuga ko yari amaze iminsi amutoteza cyane kubera ko yari yaranze kumusinyira ngo ajye gufata amafaranga mu kimina bahuriyeho kuko atemeranyaga nawe atabanje kumubwira icyo yayashakiraga.

Uwizeyimana ubona ko arembye cyane, avuga ko umugabo we yamukubise urushyi, aramuterura amujugunya mu muvure ubundi afata imbabura igurumana akajya ayimukubita mu mugongo, ku kibuno no ku bibero.

Hakizimana akurikiranyweho ibyaha by’uruhurirane birimo iyicarubozo, gukubita no gukomeretsa, bihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, ariko iyo biviriyemo nyiri ugukorerwaho icyaha kumugara burundu uwagikoze ahanishwa kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka