Karongi : Umugenzi yahaye umutobe umumotari arasinzira amwiba moto

Umumotari witwa Ntivuguruzwa Amiel yanyweye umutobe (jus) yari ahawe n’umugenzi yari agiye gutwara ahita asinzira, akangutse asanga uwo mugenzi, moto ndetse na telefoni ye ntabihari.

Ntivuguruzwa usanzwe atuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro avuga ko yari mu karere ka Karongi i Rubengera ahitwa ku Giti, aho abamotari bakunze gutegerereza abagenzi cyane cyane aberekeza mu karere ka Rutsiro.

Ku wa kane tariki 10/07/2014 mu ma saa kumi n’igice z’igicamunsi, umugabo ngo yahamusanze amubwira ko ashaka ko amujyana mu karere ka Rutsiro akanamugarura, umumotari amubwira ko kugenda no kugaruka ari ibihumbi bitanu.

Uwo mugabo ngo yabwiye umumotari ko abanje kujya hirya gato ku kigo cy’ababikira cyitwa Ubucuti kiri hafi aho kirimo amacumbi kikaberamo n’inama, amahugurwa n’ubukwe. Ngo hari amadosiye yari agiye kubanza kuhuzuriza ajyanye n’akazi k’amezi agera kuri abiri baje gukorera mu turere twa Karongi na Rutsiro.

Uwo mugenzi ngo yanditse nimero ya telefoni y’uwo mumotari amubwira ko aza kumuhamagara akahamusanga akamutwara. Nka nyuma y’iminota 20, uwo mugabo ngo yahamagaye umumotari aramubwira ngo naze bagende. Umumotari yagezeyo asanga uwo mugabo yicaye mu kazu ko hanze (bingalo) afite uducupa tubiri turimo umutobe w’imyembe.

Hirya mu kindi cyumba ngo harimo abandi bantu benshi basa n’abari mu nama, nuko uwo mugabo abwira umumotari ko abo bose ari abo bagiye gukorana ako kazi ko gupima imisozi n’ikirere mu turere twa Karongi na Rutsiro, amubwira ko bazakenera nka moto 20 n’imodoka bazamarana igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi abiri bakorana muri icyo kiraka.

Uwo mugenzi yafashe agacupa kamwe karimo umutobe (jus) atangira kunywa, afata akandi gacupa agahereza umumotari. Ngo bakomeje kwicara aho hanze basoma gahoro gahoro kuri utwo ducupa turimo imitobe, bategereje ko abari mu nzu mu nama basoza inama.

Mu gihe uwo mumotari yari akiri kunywa uwo mutobe, ngo yatangiye kumva mu mubiri afite intege nke ariko ntiyabyitaho abifata nk’ibisanzwe.

Umumotari avuga ko atamenye igihe yasinziriye. Ngo yakangutse asanga wa muntu bari kumwe yagiye, abari mu nama na bo bagiye ndetse n’imodoka yari hafi aho na yo ntayihari. Yasanze moto, urufunguzo rwa moto ndetse na telefoni bye ntabihari, icyakora ibyangombwa n’amafaranga byari mu ipantalo byo asanga bikirimo.

Kubera ko yakomeje kugaragaza intege nke, yahise ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rubengera, bagerageza kumwitaho, akaba yavuganye n’umunyamakuru wa Kigali Today nka nyuma y’amasaha atatu ageze kwa muganga ari gushyirwamo selumu ya gatatu.

Hari agacupa kamwe kari kakiri aho na ko kajyanywe kwa muganga kugira ngo basuzume bamenye ibyarimo.

Moto yibwe Ntivuguruzwa yari iy’umugore we, akaba ngo yari amaze igihe gito arangije kuyishyura kuko yayiguze mu mafaranga yagurijwe na banki. Ni moto ifite pulaki RC 336 E.

Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze bw’aho byabereye bavuze ko batarabona amakuru afatika kuko bari bagikurikirana ngo bamenye uburyo ubwo bujura bwakozwemo.

Muri aka gace cyane cyane mu karere ka Rutsiro mu minsi mike ishize hakunze kugaragara bene ubwo bujura bwakorwaga ku manywa y’ihangu, mu bo bwibasiye hakaba harimo abakozi bo ku karere, aho zimwe muri izo moto zakurwaga aho ziparitse ku biro by’akarere zikaburirwa irengero.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka