Kaniga: Umusaza w’imyaka 81 yitabye Imana, harakekwa ko yishwe n’inzoga

Umusaza witwa Rwemera Joseph w’imyaka 81 utuye mu mudugudu wa Kamushure, akagari ka Rukurura, mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi yatoraguwe yapfuye, bikaba bikekwa ko yishwe n’inzoga.

Mu ijoro ryo kuwa 19/8/2014 nibwo uyu musaza yabonywe n’umwuzukuru we witwa Muramutsa Léonard ari kumwe n’undi mugabo witwa Sineruye aho basanze uyu musaza arimo ahirita, maze baramuterura bamugeza mu rugo iwe ahita anogoka.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Ndejeje Pascal avuga ko uwo musaza bakeka ko yishwe n’inzoga nyinshi zamufatanyije n’izabukuru bikaza kumutura hasi agakurizamo urupfu.

Umwuzukuru we Muramutsa avuga ko sekuru yari yiriwe anywera ku kabari k’urwagwa amaze guhaga ku gacupa atangira kuririmba.
Ngo yaje kwandara arataha ariko akagenda yitura hasi maze aza gukomereka mu mutwe nyuma yo guhirima ku mukingo.

Uyu musaza amaze gushiramo umwuka yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mulindi gukorerwa isuzuma, umurambo ukazashyingurwa kuri uyu wa 20/8/2014.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturage abasaba kwirinda kunywa bagasinda kuko usanga bibakururira ingorane zirimo urugomo ndetse bigakurura n’impfu.

Asaba by’umwihariko abageze mu zabukuru kwimenya bakamenya igihe bagomba gutahira ndetse baba banyweye nizo nzoga bakamenya ikigero batagomba kurenza bakurikije intege nke zabo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Siyishwe nugwarwa rwibitoki ,ahubwo ni kanyanga .

Barabasi yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

INZOGA ZIRABAMARA. ARIKO KO NTARUMVA AHO BAVUGA NGO YANYWEYE URUMOGI RWINSHI RUMURAZA MURI RIGOLE CG NGO RURAMWICA? USIBYE KUBONA USAZE WESE NGO AZIZE URUMOGI CG UKOZE IBIBI BAKABYITIRIRA URUMOGI? ARIKO TUKABA DUFITE GIHAMYA Y’UKO INZOGA ZIRIMO KWIC ABANTU KANDI BATAZIRWANYA?

muteteri yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka