Kamonyi: Bangije ibiyobyabwenge n’ibiti bya “kabaruka” bifite agaciro gakabakaba miliyoni 21

Ku rukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge hatwikiwe urumogi, kanyanga n’ibiti bya kabaruka bakunze kwita umushikiri bifite agaciro ka miliyoni 20 n’ibihumbi 752 by’amafaranga y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 3/9/2014.

Hatwitswe ibishyitsi 721 by’ibiti bya kabaruka bifite agaciro ka miliyoni 20, itwika n’ibiro bisaga 20 by’urumogi na litiro 38 bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 752.

Hatwitswe imishikiri n'ibiyobyabwenge hagamijwe kurwanya ikoreshwa n'icuruzwa ryabyo.
Hatwitswe imishikiri n’ibiyobyabwenge hagamijwe kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.

Inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi, bibukije abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge maze basabwa ubufatanye mu kubikumira. Avuga ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Senior Superintendent Amuza VITA, atangaza ko ababikoresha bibatera gutekereza nabi maze bagakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “urumogi na kanyanga barabinywa bikangiza umuntu mu mutwe ku buryo ababinyweye ubwenge bwa bo bucurama, maze bigatuma ababikoresha batekereza nabi”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwera Marie Alice, yibukije ababyeyi ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bibagiraho igaruka haba abato n’abakuru, bityo akaba abahamagarira gutanga amakuru ku babikoresha no ku babicuruza.

Gutwika ibiti bya Kabaruka bigamije guca intege abashaka kubicuruza kuko ari ibiti biri gucika ku isi.
Gutwika ibiti bya Kabaruka bigamije guca intege abashaka kubicuruza kuko ari ibiti biri gucika ku isi.

Nizeyimana Justin, Umushinjacyaha ukorera ku rwego rw’ubushinjacyaha rwa Gacurabwenge, atangaza ko kuva uyu mwaka wa 2014 utangiye kugeza mu kwezi kwa nyakanga, mu karere ka kamonyi hatahuwe ibyaha bigera kuri 27 birebana no gukoresha ibiyobyabwenge, ibyinshi bikaba byaragaragaye mu murenge wa Gacurabwenge ahafatiwe udupfunyika dusaga 900 tw’urumogi.

Ku birebana n’ibiti bya Kabaruka, Umuyobozi wa polisi atangaza ko byo atari ibiyobyabwenge, ariko ngo ni ibiti biri kugenda bicika ku isi bikenewe kubungwabungwa, bikaba bitwikwa mu rwego rwo guca intege ababirimbura bajya kubigurisha mu gihugu cya Uganda aho bivugwa ko bikorwamo imibavu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka