Kabarondo: Umugabo afunzwe akekwaho guha ruswa umupolisi

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 37 wo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo, aho akurikiranyweho icyaha cyo guha komanda wa poste ya Polisi ya Ndego ruswa y’amafaranga ibihumbi 50, kugira ngo afungure mubyara we na we ukurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Komanda wa poste ya polisi yo mu murenge wa Ndego ngo yanze gufata ayo mafaranga ahita ata muri yombi uwo mugabo washakaga kumuha ruswa. Uwo mugabo hamwe na mubyara we bombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi yo mu murenge wa Kabarondo mu gihe iperereza rigikomeza.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba, Senior Superintendent Jean Marie Njangwe yavuze ko komanda wa Poste ya polisi ya Ndego yagaragaje ubunyamwuga mu kazi ke, anagaragaza umuco wa polisi y’igihugu wo kutihanganira ruswa aho iva ikagera.

Yanavuze ko gukumira no kurwanya ruswa bidakwiye guharirwa polisi gusa, ahubwo bikwiye kuba inshingano ya buri Munyarwanda, kuko uretse kuba ruswa yangiza isura y’igihugu inahungabanya ubukungu bwa cyo.

Uwo mugabo aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga ashobora kwikuba kuva ku nshuro ebyiri kugera ku nshuro 10 ayo yari agiye gutanga nka ruswa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuki mwatangaje amakuru yumuntu wiyahuye i Kabarondo mwarangiza ntimuyashyire muma kuru nkoranya mbuga

habumugisha abdou yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka