Kabare: Umwe yateye undi icyuma amushinja ko yamwibye telefoni

Ntakirutimana Sylvain wo mu kagari ka Rubumba mu murenge wa Kabare wo mu karere ka Kayonza ku mugoroba wa tariki 13/01/2014 yateye icyuma uwitwa Semana Jean bapfa telefoni Semana yavugaga ko mugenzi we yamwibye.

Mbere y’uko Ntakirutimana atera mugenzi we icyuma bombi ngo bari basinze utuyoga twitwa “suruduwire” ku buryo twaba ari two twabaye intandaro y’ibibazo bagiranye, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare abivuga.

Yagize ati “Nakurikiranye nsanga ari kwa kundi baba banyoye bwa buyoga bw’ubu bwateye, bose bari basinze. Muri ubwo businzi haje kuvukamo n’ikibazo cy’uko uwo wateranye icyuma yari yibye mugenzi we telefoni, amukurikiye rero aba amuteye icyuma”.

Semana watewe icyuma arwariye ku kigo nderabuzima cya Cyarubare, mu gihe Ntakirutimana wakimuteye we yahise atoroka akaba agishakishwa.

Suruduwire ni izina babatije utuyoga two mu bwoko bwa GIN dufungwa mu ducupa dutoya twa pulasitiki, agacupa kamwe kakagurishwa amafaranga ari hagati ya 200 na 300 bitewe n’aho umuntu yakaguze.

Utwo tuyoga dukunze guteza ibibazo birimo amakimbirane ukunze kuvamo gukubita no gukomeretsa ku batunyoye, dore ko kenshi tunyobwa n’abantu baciriritse bavuga ko badafite ubushobozi bwo kwigurira inzoga zisanzwe.

Bamwe mu banywa bene utwo tuyoga ngo badukundira ko dusindisha vuba kandi umuntu yakoresheje amafaranga make nk’uko uwitwa Muzungu wo mu karere ka Kayonza wiyemerera ko anwya utwo tuyoga yabidutangarije.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka