Iburasirazuba: Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe biza ku isonga mu guhungabanya umutekano

Ibyaha bishingiye ku biyobyabwenge ndetse n’ibikomoka ku nzoga zitemewe bikomeje kuza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu ntara y’Iburasirazuba, nk’uko byagaragajwe mu nama y’umutekano yaguye y’iyi ntara yateranye kuwa 26/03/2014.

Muri iyi nama yahuje abagize inama itaguye y’intara y’Iburasirazuba, abayobozi b’uturere n’abakuriye inzego z’umutekano mu turere, yasabye ko hakazwa ingamba zo gukumira ibi byaha ngo kuko akenshi ari na byo biba intandaro y’ibindi byaha by’urugomo nko gukubita no gukomeretsa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, Makombwe Jean Marie Vianney, yasobanuye ko ngo muri iyo ntara haboneka ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe kuko iyi ntara ihana imbibi n’igihugu cya Tanzania giturukamo ibiyobyabwenge byinshi nk’urumogi, ndetse n’igihugu cya Uganda giturukamo inzoga z’inkorano.

Ibi biyobyabwenge ngo bitera n’ibindi byaha by’urugomo, aho bigaragara ko habaho gukubita no gukomeretsa kandi ngo bikagaragara ko abakora ibyo byaha baba bafashe ku biyobyabwenge.

Ku bw’ibyo, inama y’umutekano yaguye y’intara y’Iburasirazuba yemeje ko ingamba zikazwa kugira ngo ibi biyobyabwenge bikumirwe ndetse ababifatanwa bahanwe kugira ngo bicike. Ikindi ngo ni uko abaturage basabwa kugira uruhare bafatanya n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano wabo.

Mu bindi bihungabanya umutekano, hazamo kurohama mu mazi y’ibiyaga n’inzuzi biri muri iyi ntara, bityo hafatwa umwanzuro w’uko abaturage barushaho gushishikarizwa gukoresha neza aya mazi kugira ngo ababere intwaro y’ubukungu aho kubaviramo ibyago by’urupfu.

Iyi nama y’umutekano yagarutse no ku bangiza ibidukikije batema amashyamba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, maze hemezwa ko bigiye guhagarikwa ku buryo uzajya abifatirwamo azajya acibwa amande kandi agakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

Muri rusange, iyi nama yishimiye ko umutekano wifashe neza mu ntara y’Iburasirazuba kandi hasabwa ko abaturage barushaho kuwubumbatira birinda ibihuha ndetse bakajya batanga amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka