Huye: Batangije icyumweru cya Polisi basibura « zebra crossing »

Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi mu karere ka Huye cyaranzwe no gusibura hamwe mu hari ibimenyetso bigaragaza aho abanyamaguru bambukira mu muhanda wa kaburimbo (zebra crossing) unyura rwagati mu mujyi wa Butare.

Muri iki gikorwa kizaba kuva tariki 11-16/06/2013, hanakozwe urugendo rwitabiriwe cyane n’urubyiruko rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye rwo mu mujyi wa Butare ndetse banashyira ku modoka impapuro (autocollant) zanditseho ngo « Duheshe agaciro umwuga wo gutwara ibinyabiziga, twubahiriza amategeko y’umuhanda».

Abayobozi bari bahari kandi batanze ubutumwa ku babumvaga bose, ari bo urubyiruko rucyiga ndetse n’abantu bakuru biganjemo abatwara abagenzi bifashishije ibinyabiziga.

Abayobozi bari bitabiriye icyumweru cya Polisi mu gikorwa cyo gusibura ahanyura abanyamaguru mu muhanda unyura mu mujyi wa Butare.
Abayobozi bari bitabiriye icyumweru cya Polisi mu gikorwa cyo gusibura ahanyura abanyamaguru mu muhanda unyura mu mujyi wa Butare.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, Chief Spt Johnson Ntaganda, amaze kugaragaza ishusho y’uko impanuka zagenze mu Karere ka Huye, yasabye abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda kuko zitakagombye kwica abantu.

Yasobanuye ko mu mwaka ushize wa 2012 habaye impanuka 86 hakomerekeramo abantu 69, hapfa 15. Muri uyu mwaka hamaze kuba impanuka 24, hakomerekeyemo abantu 45, hamaze gupfa 8.

Ati “Niba buri mwaka dupfusha abantu bagera kuri 20 kubera impanuka zo mu muhanda, ntabwo ari byiza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Hubert Gashagaza, yashishikarije abantu kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, we yashishikarije abantu kugabanya ibyaha muri rusange.

Bashyize ku modoka impapuro zanditseho ngo "Duheshe agaciro umwuga wo gutwara ibinyabiziga, twubahiriza amategeko y'umuhanda".
Bashyize ku modoka impapuro zanditseho ngo "Duheshe agaciro umwuga wo gutwara ibinyabiziga, twubahiriza amategeko y’umuhanda".

Yagize ati “umubare w’abavuzwe bagwa mu mpanuka zo mu muhanda, ugabanuke. Umubare w’abahohoterwa mu ngo ugabanuke ndetse ucike. Umubare w’abiba iby’abandi, ucike. Umubare w’abahohotera abandi n’abakora ibyaha mu buryo bunyuranye, tuwugabanye bishoboka cyane, aho dushobora tubice burundu.”

Guverineri kandi yanahaye urubyiruko ijambo ngo ruvuge ingamba rukuye muri iki gikorwa. Umwe mu bahungu biga mu mashuri yisumbuye yagize ati “intego njyanye ni iyo gufatanya na Polisi tugatanga abanyabyaha. Abatarabikora tuzajya tubavuga mbere.”

Umukobwa na we wiga mu mashuri yisumbuye yagize ati: “ingamba njyanye ni uko tugomba gufatanya na Polisi kugira ngo twiteze imbere duhashya ibibi bikorerwa muri uyu mujyi, n’ahandi.”

Urubyiruko rwiganjemo urwiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye rwitabiriye Police Week i Huye.
Urubyiruko rwiganjemo urwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye rwitabiriye Police Week i Huye.

Mu gihe cy’icyumweru, Polisi izagirana n’abantu batandukanye ibiganiro bigamije guca ihohoterwa, kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda inkongi y’umuriro, no kurengera ibidukikije.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti : «Ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu gukumira ibyaha ni umusingi w’umutekano urambye».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka