Huye: Ambulance y’ibitaro bya Nyanza yagonze umwana umushoferi aratoroka

Ambulance y’ibitaro bya Nyanza yo mu bwoko bwa Nissan Patrol yakoreye impanuka mu kagali ka Karama mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye ihagonga umwana w’imyaka 6 y’amavuko umushoferi wayo witwa Niyomugabo Anastase w’imyaka 39 y’amavuko ahita atoroka.

Uyu mwana witwa Shema Amza wagonzwe n’iyi Ambulance y’ibitaro bya Nyanza yabanje gukomereka ku buryo bukomeye n’uko nyuma y’amasaha make yitaba tariki 18/06/2014 aguye mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare aho yahise ajyanwa bigaragara ko amerewe nabi cyane.

Bamwe mu batangabuhamya babonye iyi mpanuka iba bavuga ko umushoferi w’iyi Ambulance y’ibitaro bya Nyanza yahise acika muri ako kanya naho umwana wakomeretse ku buryo bukomeye akaramirwa n’abari hafi aho bafatanyije na polisi ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda.

Aba bavuga ko bayiboneye n’amaso yabo batangaza ko iyi mpanuka yatewe n’umuvududo ukabije umushoferi werekeza mu karere ka Nyanza yari afite ngo kuko yahise amugonga hatabayeho n’uburyo bwo kumukwepa.

Rwumbuguza Josué ushinzwe umutungo n’abakozi b’ibitaro Nyanza yabwiye Kigali Today ko batangiye gukorana bya hafi na hafi na polisi y’igihugu kugira ngo uyu mukozi wabo wishishe ubutabera ashobora gutabwa muri yombi. Yagize ati: “Kugeza na n’ubu tuvugana ntarishyikiriza polisi ngo asobanure ibirebana n’icyaha akurikiranweho”.

“Hari amakuru avuga ko uyu mushoferi watorotse yaba ari mu gace k’amayaga iwabo aho avuka mu karere ka Nyanza ariko ubu twatangiye kwegeranya imyirondoro ye kugira ngo uwamubona kimwe n’ahandi hose yihutire kumushyikiriza polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zimwegereye,” Rwumbuguza Josué.

Yakomeje asaba uyu mushoferi w’ibitaro bya Nyanza witwa Niyomugabo Anastase ko aho yaba aherereye hose yakwihutira nawe kwishyikiriza polisi y’igihugu ku neza akareka gukomeza kwihishahisha.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyi Ntara, Chief Supertendant Hubert Gashagaza, yabwiye Kigali Today ko icyaha uyu Niyomugabo Anastase akurikiranweho ari ukwica umuntu ngo bishobora kuba ku bushake cyangwe se ntibubemo.

Yakomeje avuga ko iyo uwakoze icyaha nk’iki atorotse biba ari ikibazo kitoroshye ngo kuko uwashaka wese yabyita ko habayeho ubushake bwo kumwica bitewe no gutoroka ukagenda udasobanuye impamvu yabiteye. Ati: “Kwica umuntu ku bushake bihanishwa igifungo cya burundu”.

Iyi mpanuka ibaye intandaro y’urupfu rw’uyu mwana w’imyaka 6 y’amavuko mu gihe polisi y’igihugu ikomeje gukangurira abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije ngo kuko ariwo uza ku isonga mu bihitana ubuzima bw’abantu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo bitangaje kuba umushoferi yarirutse kuko abashoferi bose niko babaye,gusa ndahamya ko atarabigambiriye ahubwo ari ubwoba yagize bituma atoroka.Gusa byaba byiza yigaragaje kugira ngo yoroshye icyaha.

François yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

Ahaaaaa! Abatwara zirya ambulances, sinzi uwabashutse ko bemerewe kwirukanka kurusha abandi! Nibagabanye umuvuduko, kuko buriya hari igihe bishobora gutuma habaho kwihorera.

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka