Gisagara: Umuturage yakomerekejwe na Gerenade

Harindintwari François wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Kabumbwe, Umudugudu wa Nyarugenge, biravugwa ko yageregeje kwiyahura akoresheje Gerenade ntiyapfa ahubwo iramukomeretsa bikomeye ku maguru no ku maboko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemeje aya makuru avuga ko uyu Harindintwari yagerageje kwiyahura ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 kubera amakimbirane afitanye n’umugore we ashingiye ku mitungo.

Ati “Harindintwari abana n’umugore we mu makimbirane aturuka ku gukoresha nabi imitungo”.

SP Habiyaremye avuga ko Gerenade yaturitse yari ihishe munsi y’inzu yabo idatuwemo.

Ati “Iperereza riracyakomeje kugira ngo tumenye niba nta zindi ntwaro yaba afite”.

Umwe mu baturanyi ba Harindintwari François utashatse ko amazi ye atangazwa, yavuze ko uyu mugabo yahoze mu mutwe wa FDLR ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aza gutaha mu Rwanda mu 1998 asubizwa mu buzima busanzwe.

Ati “Yigeze no gufungwa igihe gito kubera ko abana be bavanye gerenade iwe bakajya kuyigurisha ku bacuruza ibyuma bishaje”.

Ubu Harindintwari yajyanywe mu bitaro bya Gakoma kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo atanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye kujya batanga amakuru aho bakeka haba hari umuntu utunze intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bitemewe.

Ati “Birabujijwe ko abantu bagira intwaro mu rugo, abaturage bagomba kumenyesha Polisi aho bakeka ko hari uwaba afite intwaro mu rugo rwe.

SP Habiyaremye avuga ko uyu mugabo namara kuvurwa agakira agomba gukurikiranwa mu mategeko agahanirwa gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka