Gicumbi: Umushoferi yagonze abantu bari kuri moto ahita atoroka

Mu karere ka Gicumbi habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo (camion) ifite nomero ziyiranga CGO 9695 AA19 yagonze moto abantu babiri bari bayiriho barakomereka bikabije, umushoferi w’iyi modoka ahita acika.

Amakuru y’iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa munani z’amanywa zo ku wa 13/8/2014, yemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, Mbonyi Paul uvuga ko yabereye mu mudugudu wa Kajwejwe akagari ka Nyarubuye, umurenge wa Mutete, mu karere ka Gicumbi.

Iyi modoka yari itwawe na Bagaragaza Jean Marie Vianney yagonze moto yari itwawe na Nsabimana Jean Damascène ahetse umugenzi witwa Mukamurenzi Olive iyiturutse inyuma.

Umumotari n’umugenzi yari ahetse bakomeretse cyane ubu bakaba barwariye mu bitaro bya Byumba aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Nyuma yo gukora iyo mpanuka agahita atoroka, uyu mushoferi Bagaragaza arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yatanze ubutumwa ku batwara ibinyabiziga ko bagomba kwirinda umuvuduko bubahiriza ibyapa ku mihanda, bakirinda kwitaba za terefone igihe batwaye, gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga ndetse no bakanamenya kugendera ahabugenewe kuko biri mu biteza impanuka.

Itanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga ko utazubahiriza amategeko azajya ahanishwa ibihano byateganyijwe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka