Gicumbi: Hongeye gufatirwa imodoka ipakiye ibiti bya Kabaruka ishaka ku byambukana muri Uganda

Mu mudugudu wa Rubaya mu kagari ka Mugurano mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi mu masaha ya saa cyenda z’ijoro rishyira tariki 19/06/2014 hafatiwe imodoka ifite puraki RAB226 yari itwawe n’umushoferi witwa Bahati Martin ashaka kwambukana ibiti bya kabaruka mu gihugu cya Uganda yari apakiye aciye mu nzira zitemewe.

Ngendabanga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya atangaza ko uyu mushoferi yarari kumwe n’abandi bantu ariko bo baje kwirukanka baracika.

Ngo uyu musoferi yababwiye ko ari umuntu wari umukodesheje ngo amupakirire ibyo biti bari baturukanye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Avuga ko Inkeragutabara zari ku irondo arizo zabafashe maze babiri bari kumwe n’uwo mushoferi babasha kubacika. Bahise bajyana uwo mushoferi mu maboko ya polisi ubu afungiye kuri sitasiyo ya Mulindi.

Ibi biti bamwe babyita Kabaruka abandi bakabyita Imishikiri.
Ibi biti bamwe babyita Kabaruka abandi bakabyita Imishikiri.

Ngendabanga ashima imikoranire n’inzego zishinzwe umutekano ko zita cyane mu kurinda imipaka kuko byagaragaye ko benshi baba bashaka kwambukana ibintu bitemewe n’amategeko mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Ibyo biti ngo byaba binyuzwa mu nganda bigakorwamo amavuta n’imibavu bihumura neza.

Abaturage ngo banakwiye kumenya ko ubucuruzi bw’ibyo biti butemewe n’amategeko, kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije, ndetse ngo hakaba hari n’ibihano biteganyirijwe umuntu wese ufatiwe mu bucuruzi bw’ibiti bya kabaruka.

Ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka