Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho kwica se

Umusore witwa Zimurinda Ferdinand w’imyaka 26 uvuka mu murenge wa Giti mu kagari ka Murehe umudugudu wa kabeza ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Rutare mu karere ka Gicumbi akurikiranyweho icyaha cyo kwica se umubyara witwa Karagire Damien amutemye n’umupanga mu mutwe.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti Bakomera Jean Damour avuga ko uwo musore yatemye se mu ijoro ryo kuwa 17/06/2014 kubera amakimbirane bari bafitanye aturuka ku masambu.

Avuga ko uyu musore yareze se umubyara agirango bagabane imitungo maze urukiko rw’Abunzi rwemeza ko uyu musore ubu uri mu maboko ya polisi ko atsinzwe ko iyo mitungo yaregeraga azayegukana igihe se atakiriho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa kandi avuga ko uyu mwana wafashe ikemezo kigayitse akica se umubyara ngo nyina yari yarapfuye kera maze se aza gushaka undi mugore abana akomeza kubarerera ku ruhande.

Ibi ngo byaje kumutera uburakari maze afata ikemezo cyo kumwica afatanyije na mukuru we wo kwa se wabo witwa Nteziryayo Bernard ubu ufunganywe nawe ubu bakaba bategereje gushyikirizwa inkiko bagacibwa urubanza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Supt Hitayezu Emmanuel, avuga ko uyu mwana wishe se ko nakomeza kwiyemerera icyaha ashobora guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko biteganywa n’igingo ya 141 mu gitabo mpanabyaha cy’u Rwanda.

Anatanga ubutumwa ku banyarwanda bose muri rusange ko bagomba kureka umuco wo kwihanira ko igihe hagaragaye ko abantu bafitanye amakimbirane mu muryango wabo bagomba kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zikabafasha kubikemura hatagize uvutsa ubuzima mugenzi we.

Avuga kandi ko uyu wishe se aba ateje ibibazo muri sosiyete nyarwanda n’umuryango we ugiye kuvunika umugemurira bityo ugasanga wa muryango ntubashije gutera imbere kubera ko uba ufite umutwaro w’umuntu ufunze ndetse ko n’ibyagateje imbere abo bana bandi bishirira mu kumjuyemurira.

Leta nayo iba ihombye umuntu wakayifashije kuzamura iterambere ry’igihugu. Asaba abaturage kuba ijisho rya mugenzi we kandi bagatangira amakuru ku gihe bityo bagakumira impfu zitaraba.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka