Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gusambanya mushiki we

Umusore w’imyaka 22 ukomoka mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisiya Byumba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya mushiki we w’imyaka 16.

Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba avuga ko ibyo yabikoze tariki 04/09/2014 mama wabo adahari kandi ko ubwo yari ari kumusambanya akumva nyina ubabyara aje yahise amuva hejuru arirukanka ariko biranga biba iby’ubusa kuko baje kumufata bamuta muri yombi.

Nyina w’abo bana avuga ko yari ari ku muturanyi we agarutse asanga umwana we w’umukobwa arimo ararira amubajije ikimuriza amubwira ko musaza we amaze kumusambanya nawe niko guhuruza abaturanyi ababwira ko umuhungu we asambanyije ku gahato mushiki we.

Bahise bahamagara umuyobozi w’umudugudu abafasha kugeza mu buyobozi uyu musore.

Uyu mwana w’umukobwa wahohotewe na musaza we utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko nyina atarari mu rugo maze agiye kubona abona musaza we araje aramubwira ngo arashaka ko amuha ku bintu. Ati “Yaraje ansanga mu rugo maze arambwira ngo ndashaka ko umpa ku bintu”.

Uyu mwana w’umukobwa ngo yaramuhunze arangije aramufata aramukingirana maze amupfuka ku munwa arangije aramusambanya.

Aho nyina aziye mu rugo agasanga abo bana be umwe amaze guhohotera undi amusambanya ku gahato yahise ajyana uwo mukobwa we kwa muganga kugirango akorerwe ubutabazi bw’ibanze.

Ubu uyu mwana w’umukobwa yahawe imiti imurinda gusama ndetse ahabwa imiti imurinda kuba yakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, harimo no kumurinda agakoko gatera SIDA.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Supt Hitayezu Emmanuel, avuga ko uwo muhungu aramutse ahamwe n’icyo cyaha urukiko rwamuhanisha ingingo yi 191 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese wasambanyije umwana ku gahato atarageza imyaka y’ubukure ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Atanga ubutumwa ku bantu bakora amahano nkayo ko bidakwiye kuko ubundi mu muco nyarwanda ndetse no ku isi hose kizira guhuza igitsina n’umuvandimwe. Amategeko y’u Rwanda ntiyemererera abantu bavukana kubana nk’umugore n’umugabo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwomyanayabishajaga !kukiyayaryamye ahatamushi.zye

uwizeye yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka